Umunyarwanda ari mu gihirahiro ndetse akeneye inama nyuma y’aho abyaranye abana babiri na nyirabuja none arashaka kumuteza umugore we niba yanze ko bagukamana.
Uyu mugabo yagize ati:“Muraho,njye ndi umugabo nkaba narakoreye umugore muri alimentation ariko tunaturanye mugipango kimwe, umugabo we ntabwo yabaga ahari kuko atwara amakamyo ahora hanze.
Uwo mudamu yarambwiye ati “ntampamvu yokuzajya wirarana kandi tuba twenyine mugipangu byarangiye turaranye kenshi bituviramo kubyarana abana 2 ariko umugabo we ntiyabimenya nibwo uwo mudamu yansabaga ko nahava kugira umugabo atazarabukwa…naragiye nza gukundana nundi mukobwa yewe birangira dukoze ubukwe none kuva uriya mudamu yabimenya yarambwiye ngo ntandukane nuwo mudamu cyangwa ngo azazane abana banjye abansigire numudamu abimenye ko nabyaye hanze,none ndikwibaza ese nemere bantane abana cyangwa nemere ntandukane nuwo nashyatse?mungire inama”.
Fata abana bawe undi umureke ugumane uwisezerano ndumva Aribyo byaba byiza pe
Hello
Azatunge bombi
Mubigaragara byo nubundi ntaho wazabicikira, ahubwo fatumwanya wicaze umugore wae umubwire byose ntacyusizinyuma, uko azabyakira nuburyo azabyitwaramo nibyo bizaguha umwanzuro wikigomba gukurikira
Kuko nubundi nabimenya utarigeze ubimubwira nibwo bizaba bibi kurushaho
Njyewe nakwemera akazana abo bans ntabwo natandukana nuwo nashatse.
Ibi ntabirenze. Nyine yabyaranye nawe Kandi Hari mbere Yuko ashaka. Ni abiganire nuwo bashakanye afate abana be abarere.
Niterabwoba satani wabakoresheje cyagihe yagarutse ntamahoro agushakira senga Imana uyisabe Imbabazi