in

“Nasanze yahanutse ku buriri” Mushiki wa Paul witabye Imana yatangaje ikintu gishobora kuba cyarishe musaza we

Mushiki wa Paul witabye Imana ku munsi w’ejo hashize yatangaje icyishe musaza we witabye Imana bigashengura abatari bake mu bamukurikiranaga.

Mukasine Thérèse mushiki wa Paul Rudakubana wamamaye mu biganiro bigiye bitandukanye yakoraga kuri YouTube yahishuye ko urupfu rwa musaza we rufitanye isano n’inzoga zifite ubukana yari yarabujijwe n’abaganga.

Mukasine avuga ko uyu musaza we n’abandi bavandimwe be, Andre na Peter baryamaga amasaha menshi aho babyukaga saa sita z’amanywa bagiye kurya bagasubira kuryama aho babyukaga saa kumi bagiye mu kabari.

Mukasine avuga ko mu gitondo umwe yabyutse mbere y’abandi nuko avuga ko yarambiwe uburiri ni uko Mukasine abifata nk’ibisanzwe, nyuma y’amasaha make yagiye kubona mu cyumba cya Paul hari kuvayo amazi aho yinjiyemo agasanga Paul yikubise hasi igikantu cyacyebanye aho yahise atabaza abaturanyi basanga yamaze gushiramo umwuka.

Mukasine avuga ko urupfu rwa musaza we rwatunguye abantu bose kuko yaryamye ari muzima bucya yapfuye.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Muri Rayon Sports icyizere ni cyose nyuma yo kumenya ikibazo gikomeye ikipe ya Musanze FC ifite gishobora no gutuma itsindwa igihe kinini

“Naryamanye na mabuja turabyarana none ashaka kunsenyera” umunyarwanda ari mu gihirahiro