Lionel Messi witwaye neza muri Paris Saint-Germain, yayikiniye imikino 21 atsinda ibitego 13 ariko amasezerano ye muri iyi kipe azarangira mu mpeshyi y’uyu mwaka.
Birashoboka ko uyu mukinnyi yakongera amasezerano muri Paris Saint-Germain, ariko akomeje kugorana ndetse kandi birashoboka ko yasubira muri Fc Barcelona yabayemo imyaka.
Odion Ighalo wahoze akinira Manchester United yavuze kandi ko uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine ariwe wenyine ufite ubushobozi bwo kuzamura imbaraga z’umupira w’amaguru muri Saudi Arabia, ngo kubera ko Cristiano Ronaldo ntabwo ahagije.
Yagize ati”Kugaragara kwe bizangira undi wundi, ndetse azanatsindira ibitego by’inshi Al Hilal”.
Azadufasha gutwara ibikombe byinshi, ndetse bibazamure urwego rw’umupira w’amaguru muri iki gihugu.