Zari w’imyaka 41 y’amavuko ufite abana batanu, 3 yabyaranye na Ivan Ssemwanga na 2 yabyarabnye na Diamond Platnumz, aganira na Toke Makinwa.
Yagarutse ku buzima yaciyemo n’icyo yibuka cyamubabaje, avuga ko adashobora kwibagirwa uburyo yakubitiwe mu kabyiniro abantu bose bareba kandi ari icyamamare.
Nk’uko Zari Hassan abivuga, bwa mbere Ivan yamukubise igihe yari atwite inda y’amezi 3. Ashimangira ko amakimbirane mu bashakanye akenshi ahera ku guterana amagambo.
Yagize ati:’’Gutukana bitangirira ku ijambo, bishobora gutangirira ku gutukana bikavamo urugomo’’.
Zari avuga ko umugabo we yamuhondaguraga abana bareba rimwe bakamuhoza bakamubaza impamvu se ahora amukubita. Zari Hassan yibuka uburyo yakubiswe kandi atwite.
Zari yatangaje ko yabaye umukozi wo mu rugo kugira ngo abashe kwirihira amashuli ariko birangira imbaraga yakoresheje zibaye impfabusa kuko ibyo yize bya Cosmetology ntacyo byamumariye.
Yagize ati “Ubuzima n’ink’ umwicungo wizengurukaho ntumenya aho uzahagararira.
Natangiye niga ibijyanye no gutera ibirungo abantu muri UK [cosmetology] bitagize icyo bimarira,nkabifatanya n’akazi ko mu rugo kugira ngo nishyure icumbi(Nabaye umukozi wo mu rugo mbere).Nirukanse mu ma bisi kugira ngo ngere aho nakoraga akazi ko kwakira amafaranga (cashier).Nabayeho nabi ku buryo nibazaga impamvu arinjye.Umutima wanjye washakaga ibyiza birenze.
Zari kuri ubu ashima imana yo yamufashije akaba abayeho ubuzima bwiza dore ko ari mu batunze agatubutse muri South Africa .