Ubundi hamenyerewe ko abantu aribo bafungwa bazira ibyaha bitandukanye gusa kuriyi nshuro haravugwa inkuru y’inka zifungiwe mukarere ka Bugesera, umurenge wa Rilima nkuko byatangajwe ku rubuga rwa twitter y’uwitwa Rameck Gisanintwari.
Abinyujije kuri kurubuga rwa twitter, Rameck yatabarije izi nka avugako zimaze iminsi igera kuri 3 zitarisha aho zifungiye mu isoko ry’umurenge wa Rilima zizira kuba zaronnye ibyatsi byahari kubakwa ikibuga cy’indege mukarere ka Bugesera. Kugirango inka ifungurwe, nyirayo akaba asabwa gutanga ibihumbi ijana na mirongo itanu (150.000Frw).
Inka zimaze Iminsi 3 zitarisha zifungiwe mu Isoko ry'umurenge wa Rilima, @BugeseraDistr, ngo zonnye mubyatsi byameze aharimo kubaka ikibuga cy'indege,inka yishyuzwa 150K nubwo yaba itanayagurwa,Iz'inka zirimo kwicwa urubozo,
Umwanzuro wa Akarere ntabwo uri fair @gatjmv Dufashe 😕 pic.twitter.com/cIdR3gvM9Z— Rameck Gisanintwari (@RGisanintwari) November 23, 2021