in ,

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE YEGOKOYEGOKO

N’akanyamuneza ku maso, umuhanzikazi Aline Gahongayire yaciye amarenga ko agiye kwibaruka! Se w’umwana ntaramenyekana

Umuhanzikazi Aline Gahongayire ukunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari guca amarenga ko ari mu buryohe bw’urukundo ndetse ko ashobora kuba atwite. Ibi Aline Gahongayire akaba yabigaragaje mu magambo yanyujije ku rubuga rwa Instagram.

Mu magambo ye yaraherekejwe n’amashusho agaragaza umunezero n’akanyamuneza ku maso, Aline yagize ati “Thank you for loving me Cyubahiro [warakoze kunkunda Cyubahiro], Blessed to be the mother of our kids [N’umugisha kuba mama w’abana bacu] Blessed and ready [N’umugisha kandi nditeguye]. Ndanyuzwe”. Ukurikije aya magambo ya Aline gahongayire bigaragazako ashobora kuba atwite inda y’umukunzi we, bishoboka ko yitwa Cyubahiro nkuko bigaragara mu nyandiko ye.

 

Mu minsi ishize nibwo yatangarije Radio Rwanda ko ari mu rukundo n’umugabo uba hanze yu Rwanda kandi bishoboka ko yaba umunyamahanga nubwo atifuje kuvuga amazina ye.

Aline gahongayire n’umudamu utarahiriwe n’urukundo kuko umugabo bashakanye baje gutandukana batamaranye igihe, hakaba hari hashije igihe atumvikana mu rukundo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abantu batangariye uburyo abashinwa bigana imbyino yo gutega amaboko, irebere uko bayibyina mu buryo busekeje (video)

Abanyamakuru bakunzwe muri showbizz hano mu Rwanda bakiriye mugenzi wabo ukora mu gisata cya siporo maze barahatwika koko (video)