in

Nacyo atakoze ariko byaranze! Zuchu yatangaje ikintu atajya agiriramo amahirwe kandi kikamubabaza

Umuhanzikazi Zuchu yatangaje ko atajya ahirwa mu rukundo kuko igihe cyose abigerageje birangira ababaye kandi yarabigiyemo yishimye.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Pulse, cyatangaje ko mu butumwa Zuchu yaganiriye n’inshuti ye yamubwiye ko kuva yabaho atari yajya mu rukundo ngo yishime kuko uko agerageje kujya mu rukundo birangira ababaye.

Yatangaje ko kandi byinshi mu bimubabaza mu rukundo, ni uko umukunzi we amuca inyuma.Icyo gihe iyo bibaye arigunga akarira cyane bityo rero akaba yumva ko atajya ahirwa mu rukundo.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, nibwo umuhanzikazi yemeje ko ari mu rukundo na Diamond Platnumz ariko bidaciye kabiri, buri wese yihakana undi mu ruhame.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore amafoto utigeze ubona y’ubukwe bwa Rukundo Nkota na Sebihozo Kazeneza Merci barebana akana ko mujisho

Rwamagana; Abaturage 53 bajyanwe ku bitaro igitaraganya