‘Nabwiye umugore wanjye ko twakwihana ibyaha byacu kuko igihe cyacu cyegereje’ Umugabo wabonye umugore we apfira mu mwuzure yavuze uko yarokotse we n’umwana we w’amezi 6 (AMAFOTO)
Itariki ya 2 Gicurasi 2023 mbi kuri Nteziyaremye Feza na nyakwigendera Mukamanzi Genereuse. Ibiza byabaye kuri iyo tariki ishyira iya 3 Gicurasi
Nteziyaremye aganira na KT Radio dukesha ubu buhamya asobanura umwuka yasanze iwe mu rugo kuri uwo mugoroba, yagize ati: “Twari dufite ibishyimbo bike bihiye mu rugo, ariko nahise mubaza nti: ‘ese ngutekere iki?’ na we ati: ‘ntekera ibirayi’ ”.
Yarakomeje ati: “Nahise njya kuri butike iri hakurya y’umuhanda maze nishyura amafaranga 490 y’ikilo cy’ibirayi, hanyuma ngura n’isukari n’amakara y’amafaranga 100. Natetse ibya nimugoroba vuba nuko ngaburira umugore wanjye nakundaga”.
Nyuma ubwo bagiye kuryama nta kibazo kugeza saa 2:30’ za nijoro ubwo Nteziyaremye yakangukaga imvura yatangiye kugwa cyane.
Ubwo Nteziyaremye, umugore we n’umuhungu wabo bakomeje kuguma muri uwo mwuzure mu nzu, icyizere cyo kurokoka gishira bakireba.
Umugabo amaze kubona ko uburyo bwo kurokoka bwanze, yagiriye inama umugore we ko basenga amasengesho ya nyuma.
Ati: “Nabwiye umugore wanjye ko twakwihana ibyaha byacu kuko igihe cyacu cyegereje”. Ubwo turangije inzu yacu yahise igwa maze umugore wanjye agerageza gufata ku idirishya na ryo riragwa amazi ahita amutwara. Ni bwo mperuka kumubona ari muzima”.
Umugore we amaze kumubura amureba, Nteziyaremye yakomeje guhangana n’amazi, ariko yari yibagiwe ko afite umwana mu mugongo, kugeza ubwo ibyo yari amuhetsemo bitangira gupfunduka.
Ati: “Najishe umwana wange ndakomeza ubundi dukomeza kurwanya kugeza nambutse njya ku bitaro mfite agahinda ko kubura umugore wanjye nakundaga. Numvaga arira amazi amutwaye ariko nta mbaraga nari mfite zo kumutabara”.
Umwuzure watwaye umugore wa Nteziyaremye nyuma umurambo we uza kuboneka mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Piyo X.
Mu gahinda kenshi yagize ati: “Mbonye umurambo we, narapfukamye nsenga Imana mvuga nti: ‘Oh! Nyagasani! Uzi uburyo mukunda, ariko wamukunze kundusha’”.