Nabo bamaze gusezererwa! APR FC yamaze gusezera bamwe mu bantu bayifashije muri iyi sezo nyuma y’umwaka umwe gusa basinye amasezerano
Ikipe ya APR FC nyuma y’umwaka umwe gusa itozwa n’abatoza b’abanya-Tunisia, nabo bamaze gusezererwa nyuma y’umusaruro utarishimiwe n’umuyobozi mushya.
Tariki 3 kamena 2023, umwaka w’imikino sezo 2022/2023 yashyizweho akadomo nyuma y’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro wakinwe uhuje ikipe ya Rayon Sports n’ikipe ya APR FC urangira Rayon Sports ari yo itwaye igikombe nyuma y’intsinzi y’igitego 1-0.
Abatoza b’ikipe ya APR FC barimo Ben Moussa na Nefati ku munsi w’ejo hashize berekeje iwabo muri Tunisia mu biruhuko ariko YEGOB twamenye ko aba batoza bamaze kubwirwa ko batazakomezanya n’ikipe ya APR FC bari bamazemo umwaka umwe gusa. Ubuyobozi bwa APR FC impamvu busezereye aba batoza ni uko ngo basuzuguwe na Rayon Sports ikabatsinda inshuro 2 zikurikiranya.
Aba batoza n’ubundi amasezerano yabo yari ay’umwaka umwe gusa, bivuze ko ubwo uyu mwaka wari urangiye n’amasezerano yabo yari arangiye. Ibi bikozwe n’umuyobozi mushya w’ikipe ya APR FC nyuma y’igihe gito ahawe kuyobora iyi kipe witwa Lt.Col. Richard Karasira wagiyeho asimbuye Afande Mubarakh Muganga wari umaze igihe ayobora iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Aba batoza basezerewe nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona barushije ikipe ya Kiyovu Sports ku kinyuranyo cy’ibitego dore ko amanota banganyaga ariko iyi kipe yanatsindiwe na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro ndetse nabyo biri mu bitumye basezererwa.