Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Wubetu Abate yatangaje ko abakinnyi babiri b’ikipe y’Igihugu Amavubi aribo Ishimwe Ganijuru Elie na Ishimwe Jean Pierre bitwaye neza ndetse ko bafite impano y’akataraboneka.
Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 19 Werurwe 2023, Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinzwe n’iya Ethiopia igitego 1-0 mu mukino wa gicuti waberaga mu Mujyi wa Adama.
Kenean Markneh ni we watsindiye Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia ku mupira wamugezeho uvuye ku izamu ry’u Rwanda. Uyu mukinnyi wari mu rubuga rw’amahina yateye ishoti rikomeye, rikorwaho n’umuzamu Pierre Ishimwe, gusa kuri iyi nshuro nta mahirwe yari afite. Umupira wakomereje mu nshundura.
Nyuma y’umikino umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Wubetu Abate yavuze ko yashimishijwe n’ubuhanga bwa myugariro w’ibumoso Ishimwe Ganijuru Elie na Ishimwe Jean Pierre bose binjiye mu kibuga basimbuye.
Yagize ati “Wari umukino mwiza cyane Ikipe y’Igihugu Amavubi nabonye ifite abakinnyi beza yaba ababanje mu kibuga ndetse n’abakinnyi binjiye mu kibuga basimbuye, ariko by’umwihariko natunguwe n’impano ikomeye y’umuzamu winjiye mu kibuga asimbuye na myugariro w’ibumoso wasimbuye uwari wabanje mu kibuga”.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yari yaahisemo gukina na Ethiopia kugira ngo ibashe kwitegura neza imikino ibiri bazahuramo na Bénin tariki ya 22 n’iya 27 Werurwe mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023, ariko kizaba mu mwaka utaha.