in

N’abahanzi barayicaniraho! Davis D ukunzwe na benshi yatangaje ikipe yihebeye hano mu Rwanda hagati ya Rayon Sports na APR FC

N’abahanzi barayicaniraho! Davis D ukunzwe na benshi yatangaje ikipe yihebeye hano mu Rwanda hagati ya Rayon Sports na APR FC

Umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda Davis D adaciye ku ruhande yatangaje ikipe akunda cyane hano mu Rwanda hagati ya APR FC na Rayon Sports zikunzwe na benshi.

Davis D uzwi cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Itara, ma People, Biryogo hamwe n’izindi zitandukanye harimo iyo aheruka yakoranye na Bushali hamwe na Bull Dog, yatangaje ko hano mu Rwanda akunda cyane ikipe ya Rayon Sports kandi ngo hari n’umusanzu atanga kuri iyi kipe.

Ibi uyu muhanzi yabitangaje kuri uyu wa gatandatu mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, ubwo yari aje gukomeza kumenyekanisha indirimbo ye nsha yahaye izina rya Bermuda yakoranye na Bushali hamwe na Bull Dog.

Davis D yiyongeye ku bandi bahanzi batandukanye bafana ikipe ya Rayon Sports barimo Keny Sol, Queen-cha, Bwiza ndetse n’ibindi bayamamare bitandukanye birimo Ndimbati bikunda iyi kipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wambuye indaya yaho wafungwa! Menya ibihugu icumi aho uburaya bwemewe n’amategeko

N’abahanzi barayicaniraho! Davis D ukunzwe na benshi yatangaje ikipe yihebeye hano mu Rwanda hagati ya Rayon Sports na APR FC