Umugore w’imyaka 33 wo mu gihugu cya Zimbabwe witwa Tatenda Mhlanga ndetse n’umugabo uturuka mu gihugu cya Afurika y’Epfo witwa Johannes Lebese w’imyaka 53 batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwica no guca umutwe uwahoze ari umukunzi we w’uyu mugore.
Ku wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023, nibwo Mhlanga na Lebese bitabye urukiko rw’ibanze rwa Benoni i Gauteng, muri Afurika y’Epfo aho bari bakurikiranyweho icyaha cyo kwica no gushinyagurira umurambo.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubushinacyaha (NPA) cyemeje ibyabaye mu itangazo bashyize hanze kuri uyu wa Kabiri.
Lumka Mahanjana, Umuvugizi wa NPA, ishami rya Gauteng yagize ati:” Ku itariki ya 11 Ugushyingo 2023, aba babiri bafashwe n’abashinzwe gukumira ibyaha ubwo bari bitwaje valize”.
“Hanyuma bakimara kubahagarika, babasabye gufungura ivarisi bari bafite, niko gusangamo umurambo waciwe umutwe w’uwahoze akundana na Mhlanga witwa Obert Mazadza nawe ufite inkomoko muri Zimbabwe”.
“Nyuma yo gusangamo ibyo bice by’umubiri, abashinzwe umutekano nta kindi bakoze uretse guhamagara Polisi.Ubwo Polisi bahageraga bahugiye kuri abo bantu, mu kanya gato ihuriro ry’aba polisi (CFP) ryaje rivuga ko babonye ibindi bice by’umubiri byajugunywe hafi aho”.
Itangazo rikomeza rivuga ko ibyo byose bikimara kuba, uwitwa Lebese yahise afatwa vuba byihuse hanyuma muri ako kanya uwo mugore witwa Mhlanga ashaka gucika abapolisi mu gihe barimo basaka valize bari bamaze gusangamo ibice by’umurambo.
Ntibyatinze kuko abashinzwe umutekano bahise bamwirukaho baramufata, hanyuma bahita babajyana kuri Gereza.
Baramutse bahamijwe icyaha, itegeko ryo mu gihugu cya Afurika y’Epfo rivuga ko uhamijwe n’icyaha cyo kwica, ahanishwa gukatirwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) cyangwa se agahabwa igifungo cya burundu ariko byose biterwa n’uburemere bw’ikibazo. Hanyuma kugerageza cyangwa se gushaka kwica byo bihanishwa gufungwa kuva ku myaka itanu (5) kugeza kuri cumi n’itanu (15).