Mzee Abdul wihakanywe na Diamond ko atari we Se, yongeye kumuha ubutumwa bwuje impanuro za kibyeyi aho yamwibukije ko adashishikajwe n’iby’isi umuhungu we yaguze kuko nta gaciro bifite mu maso ye bityo ko Diamond atagakwiriye kumera amababa ku by’isi.
Ni nyuma y’aho uyu muhanzi aguriye imodoka ye nshya kandi ihenze cyane Rolls Royce Cullinan ndetse Abanyatanzaniya benshi bagacika ururondogoro.Ariko nubwo byagenze bityo, ibi byose Se Abdul n’ubwo yamwihakanye, abibona nko kubona ibintu utarigeze unabibona bitambuka mu muhanda ukaba wakwiremereza cyane. Iyi modoka ya Diamond ‘Rolls Royce Cullinan’ iri mu zihenze kuko igura asaga Miliyoni 330 z’Amanyarwanda.
Mu kiganiro gito yagiranye na Bongo Touch, uyu musaza yabajijwe impamvu atashishikazwa kugendera mu modoka y’umuhungu we, iri mu zitunzwe na bake cyane mu gihugu, maze mu gisubizo cye, avuga ko ikintu yizera ko ari gito kuri we ni ‘isanduku’, ishobora gutuma abantu benshi bagutwaraho agasazana nayo. Yavuze ko aricyo kintu cyonyine gisigaye mu buzima bwe yizera kuko ibihenze byose yari yarabibonye mbere n’ubwo atabitunze ariko amaso ye arabizi.
Uyu musaza wagize ati: “Ikintu cyonyine gisigaye kuri njye, ntegereje isanduku yanjye gusa, n’ubundi iriya modoka ntabwo bayinshyinguramo, muhungu wanjye reka kuyagara iby’isi biraguruka, ariko isanduku murajyana, rero niyo nizera kandi ntegereje”.