Mu gihe abakinnyi bari mu karuhuko cy’amakipe y’ibihugu, myugariro wa Gasogi United, Ndabarasa Tresor yahisemo guhita asezerana n’umukunzi we.
Myugariro wa Gasogi United, Ndabarasa Tresor yasezeranye n’umukunzi we, Uwera Josiane bamaze iminsi bari mu munyenga w’urukundo.
Aba bombi basezeranye kuri uyu wa Kane saa yine za mu gitondo (10h00) aho basezeraniye mu murenge wa Remera.
Nyuma yo gutera iyo ntambwe, ikipe ye ya Gasogi United yamwifurije guhirwa mu rugendo rushya agiye gutangira.
Gasogi United ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, bagize ati: “Myugariro wacu Ndabarasa Tresor yasezeranye imbere y’amategeko na Josiane Uwera. Tubifurije Urugo ruhire.”
Biteganyijwe ko iyindi mihango yose y’ubukwe izaba tariki ya 1 Mata 2023.