in

Myugariro w’ikipe iherutse kwirukana umutoza mukuru, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we banyuranye imyaka 8

Myugariro w’ikipe iherutse kwirukana umutoza mukuru, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we banyuranye imyaka 8.

Nyugariro w’ikipe ya Sunrise FC Shyaka Clever, yatereye ivi Mukobwa Agnes amusaba ko bazabana akaramata.

Ni umuhando wabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 12 Ugushyingo, ubera mu mujyi wa Kigali muri Sainte Famille.

Shyaka Clever wabaye umukinnyi w’umukino ubwo Sunrise FC yabuzaga igikombe cya shampiyona ikipe ya Kiyovu Sports amaze igihe mu rukundo na Mukobwa Agnes, nk’uko yabidutangarije.

Yagize Ati” Mukobwa ni umu umukobwa tumaze imyaka 8 dukundana, twamenyaniye mu mujyi wa Kigali, ariko umutima agira ndetse no kubaha, biri mu byatumye mfata umwanzuro wo gutangira urugendo rwo kubana ubuziraherezo.”

Shyaka Clever ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe mu ikipe ya Sunrise FC kuko yayigezemo mu 2016 avuye mu ikipe ya Etoile de L’est. Biteganyijwe ko Shyaka Clever na Mukobwa Agnes bazakora umubukwe muri Gashyantare umwaka utaha.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yakiniye Toulouse na Rennes zo mu Bufaransa muri Ligue1: Rayon Sports igiye kuzana rutahizamu wakinanye na Ruvumbu ndetse banaturuka hamwe

“Mu maso y’uriya mubyeyi hari harimo ibiro ijana by’ubushake”! Indoro Uwase Kelia yarebanaga umugabo we Byiringiro Lague ku kibuga cy’indege ikomeje gusesengurwaho byinshi -REBA AMAFOTO