in ,

Myugariro wa APR FC yahaye isezerano rikomeye umutoza ndetse n’abakunzi b’iyi kipe yemeza rutahizamu wa Pyramid FC utari bupfe kumutsinda igitego na kimwe uko yaza ameze kose

Myugariro wa APR FC yahaye isezerano rikomeye umutoza ndetse n’abakunzi b’iyi kipe yemeza rutahizamu wa Pyramid FC utari bupfe kumutsinda igitego na kimwe uko yaza ameze kose

Kuri iki cyumweru ikipe ya APR FC irakina n’ikipe ya Pyramid FC mu mukino ukomeje gutera ubwoba abafana b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu kubera abakinnyi iyi kipe yo mu Misiri ifite ndetse ni uko irimo kwitegurira hano mu Rwanda.

Ni umukino uraza kuba utoroshye habe na gato bijyanye nibyo ubuyobozi bwa APR FC burimo gusezeranya abakinnyi bayo ndetse n’igitinyiro iyi kipe yubatse mu gihe yakiniye mu rugo. Umwaka ushize APR FC yatsinze US Monastir igitego kimwe ku busa ari nabyo bikomeje kubaha imbaraga zo gutsinda na Pyramid FC.

Mu myitozo ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora umutoza wayo akomeje kwereka abakinnyi uko bazajya bafata ba rutahizamu ba Pyramid FC ariko umwe muri ba myugariro b’iyi kipe Charles Bienvenue Bindjeme yahaye isezerano umutoza ndetse n’abandi bakinnyi avuga ko Fiston Kalala Mayele nta gitego ari bumutsindane kuko ngo aramuzi bigeze guhura.

Uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa cyenda z’amanwa ubera hano mu Rwanda kuri Kigali Pelé Stadium. Ibiciro byo kwinjira ikipe ya APR FC yashyize ahagaragara ni ibihumbi 5 ahasanzwe, Ibihumbi 7 ahatwikiriye, ibihumbi 20 muri VIP ndetse n’ibihumbi 30 muri VVIP.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Uyu we kombona akurusha ubuhungu ubwo ninde mukobwa muri mwe! Umunyamakuru w’imikino kuri RBA Reagan Rugaju yashyize iby’imikono kuruhande yerekana umukobwa ashaka kumbwira ijambo rimwe -AMAFOTO

“Tuvugishe ukuri, umwana utagira akazi ugisoza amashuri yakuyehe miliyoni 1 na 500 yo kugura iPhone? Sida izakomeza kwiyongera” Mutesi Scovia ntiyumva ukuntu abakobwa b’i Kigali batunga telefone za miliyoni na magana atanu nta kazi bagira (VIDEWO)