in

Mwalimukazi yakoreye ibya mfura mbi umunyeshuri mu biro

Umwalimukazi ukomoka mu gihugu cya South Africa witwa Nompilo Maltji, arashinjwa gufata ku ngufu umwana w’umuhungu w’imyaka 15 ndetse no kumutera ubwoba ko azamwica ndetse n’umuryango we wose naramuka avuse ukuri.

Ibi byabereye ku kigo cya Mabuziko high school giherereye muri South Africa aho umwalimu wigisha imibare yirukanye umwana wari wagize amanota make hanyuma umwana aza kumutakambira amwinginga ariko mwalimu aba ibamba amubwira ko abanza agataha hari ukundi ashobora kwiga agatsinda.

Ku munsi wakurikiyeho, umwana yaragarutse ajya kureba mwalimu kugira ngo baganire niba yamwigisha amasaha y’ikirenga, ahageze mwalimu yahise amukuramo imyenda amufata ku ngufu amusezeranya ko azajya amuha amanota meza naramuka atabivuze.

Umwana yahise abivuga ndetse ubu iperereza rirakomeje n’ubwo mwalimu we avuga ko ibyo ashinjwa atari ukuri.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yolo The Queen afitiye amakuru meza abashomeri bose

Shaddyboo yakije umuriro ukomeye kuri Twitter