Muyoboke Alex wabaye umujyanama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda, aherutse gushyira ahagaragara urutonde rw’abahanzi barindwi bakora indirimbo zikunzwe nk’uko abivuga, ariko akaba atajya ababona batumirwa mu bitaramo bitandukanye bitegurwa.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yakoze urutonde rw’aba bahanzi yibanze cyane ku bari mu kiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda, bagaragaje imbaraga mu bihangano byabo kuva mu myaka ibiri ishize y’icyorezo cya Covid-19.
Muyoboke yavuzemo Mr Kagame, Alto, Confy, Gabiro Guitar, Calvin Mbanda, Sean Brizz ndetse na Kevin Kade.
Eric Mabano Kagame wamenyekanye mu muziki nka Mr Kagame ni umwe mu bahanzi bigoye ko wabona mu bitaramo atari uko aba yananiranywe n’ababitegura ahubwo ibikorwa bye ntabwo bihabwa agaciro