Ku munsi w’ejo nibwo Miss Mutesi Jolly abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ifoto ye ari kumwe na Miss Meghan, Aurore, Colombe na Naomie aho bari bavuye kurena match ya Basketball yahuje ikipe ya REG BBC na Patriots BBC.

Nyuma yuko iyi foto igiye hanze, umwe mu bafana ba Mutesi Jolly yahise amwibasira aho yavugaga ko atambaye isutiye. Umwe mu bafana be yahise amubwira amagambo agira ati « Ese mute, wagiye wambara bra (isutiye), ubwo urabona ukuntu imoko zawe zishinze? ». Mutesi Jolly yahise amusubiza mu magambo agira ati « bigutwaye iki divin? ».