in

Umugore yakubise igisamagwe acyambura umwana we cyari gitwaye

Akoresheje amaboko ye gusa, umugore yakubise igisamagwe acyambura umwana we w’amezi 15 cyari gitwaye kigiye kumurya ariko uyu mugore w’imyaka 25, Archana Choudhary atuye mu mudugudu wa Rohania,mu karere ka Umaria mu Buhinde, hafi y’ahororerwa ibisamagwe yihagararaho.

Nk’uko  umugabo wa Archana witwa Bhola Chaudhary yabyemereye ikinyamakuru Times of India, ni uko iki gisamagwe cyashatse gufata ijosi ry’uyu mwana ngo kimurye ubwo nyina yari amushyize hasi ari mu kazi mu murima yihingira.

Ati: “Rajveer yari yicaye naho Archana yari ahagaze hafi aho. Mu buryo butunguranye, haje urusamagwe,rutora Rajveer rutangira kugenda. Archana yirutse inyuma yarwo arufatira nko muri metero 5, arwana narwo n’amaboko kugira ngo akize umuhungu we.Urusamagwe rwaretse umwana maze rusanga Archana.”

Yavugije induru abantu batabarira hafi ndetse nkuko BBC ibitangaza, uyu Mwana n’umubyeyi bahise bajyanwa kwa muganga.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe yo mu Bubiligi yandikiye APR FC iyisaba umukinnyi wayo ngenderwaho

Mutesi Jolly yasubije umufana we wamwibasiye amubwira ko atambaye isutiye