in

Ikipe ya Rayon Sports iricuza umwanzuro yafashe

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele buri kwicuza impamvu bwasinyishije rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Mali witwa Boubacar Traore.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022, nibwo rutahizamu Boubacar Traore yageze mu Rwanda nyuma y’ibiganiro byari bimaze iminsi biri hagati y’impande zombi.

Ubwo yageraga mu Rwanda, abayobozi, abatoza ndetse n’abafana ba Rayon Sports bari bizeye ko ari rutahizamu w’igihangange bigendanye n’uko yari yarakinnye ku Mugabane w’i Burayi ariko uyu rutahizamu urwego rwe rw’imikinire ruri hasi.

Kugira ngo Boubacar Traore asinyire Rayon Sports byari byabanje kugorana kuko bwa mbere bari bamunyujije mu cyuma basanga afite imvune, bamunyujijemo bwa kabiri basanga nta mvune afite, gusa bigaragara ko ntakintu azafasha Rayon Sports.

Mu kwezi amaze akorana imyitozo na bagenzi be yagaragaje ko ari we mukinnyi uri hasi mu basatira izamu bisobanuye ko kuzabona umwanya wo gukina biri kure nk’ukwezi.

Amakuru akomeje kuvugwa ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports buri kwicuza impamvu bwamusinyishije akaba ari umukinnyi wa 8 w’Umunyamahanga kandi itegeko rivuga ko batanu ari bo bakoreshwa ku mukino.

Boubacar Traore akigera ku kibuga cy’indege Yasezeranyije abakunzi ba Rayon Sports ko azayitsindira ibitego byinshi biri hejuru ya 15 mu mwaka w’imikino wa 2022-23 cyane ko ari na wo yumvikanye na Rayon Sports.

Uyu rutahizamu yakiniye amakipe atandukanye arimo Adana Demirspor yo muri Turikiya, FC Zimbru Chișinău yo muri Moldova, Salitas yo muri Burkina Faso n’izindi.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mutesi Jolly yasubije umufana we wamwibasiye amubwira ko atambaye isutiye

Amafoto: irebere ubwiza bw’umugore w’umufotozi wa mbere mu Rwanda