Ku mbuga nkoranyambaga hari amashusho akomeje gusakara agaragaza umugabo washatse kwica umugore we aho yashakaga kumugongesha imodoka irimo n’abana babo.
Ni amashusho agaragaza umugabo arimo aganira n’umugore we, maze ntibumvikana bituma umugabo agira umujinya agonga imodoka y’umugore ndetse asubira inyuma ashaka kugonga umugore we.
Mu bo byababaje harimo na Miss Mutesi Jolly, aho yavuze ko uyu mugore akeneye ubutabera kuko yakorewe ihohoterwa.
Yagize ati “Ibi ntibyemewe kandi birakaze, ariko nizera cyane abayobozi bacu bakuru kuburyo ubutabera buzatsinda kuko nizera ko ibyo bidashobora kubaho mubarebera.”
Yakomeje agira ati “Niba ibibazo nkibi bikwirakwizwa n’abantu runaka, bizarangira ari nk’ibintu bisanzwe kandi guhanwa ari ihame, bizakwirakwiza umuco wo gucecekesha abahohotewe no kohereza ubutumwa buvuga ko ihohoterwa cyangwa gutotezwa bikorerwa abagore byemewe kandi byanze bikunze. (Nta muntu runaka ukwiye guhohoterwa kugeza ubu .Umutima wanjye urimo kuva amaraso kubera uyu mugore.”
Amakuru ahari ni uko uyu mugabo yashatse kugonga umugore we ngo kuko yamubazaga impamvu yafashe ideni muri bank y’amafaranga arenga miliyoni 70 atabwiye umugore maze bituma ashaka kumwica.
This is unacceptable and so enraging😡,but I have so much faith in our higher authorities that justice will prevail because I trust that such can’t happen under their watch .
If such issues are held with tender gloves and impunity becomes a norm, it will propagate a culture of… pic.twitter.com/oaKcjVx8t5
— Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) October 4, 2023