in

Mutesi Jolly mbere y’uko ajya ku meza abanje kwandikira ubutumwa abagore n’abakobwa bose bo mu gihugu ndetse yisabira abagabo ikintu gikomeye

Mutesi Jolly mbere y’uko ajya ku meza abanje kwandika ubutumwa abagore n’abakobwa bose bo mu gihugu ndetse yisabira abagabo ikintu gikomeye

Mutesi Jolly mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yabwiye abagore n’abakobwa ko bakwiye kwishakamo ibisubizo ndetse ko imbaraga zabo ziri muri bo. yasabye bakuru babo ko bababera abayobozi aho kubacira impanza, ndetse asaba abagabo kubatizwa amajwi yabo kugirango yongere amajwi yabo.

Ni ubutumwa yatanze mu rurimi rw’icyongereza, gusa ugenekereje mu kinyarwanda :

Yatangiye agira ati “Iyo uhaye imbaraga umugore, uba uhaye imbaraga igihugu”.

 

Akomeza agira ati “Bakuru banjye nkunda, n’ubwo hari byinshi byakozwe mu gushaka uburinganire, haracyari byinshi byo gukora cyane cyane ku ruhande rw’abagore bahawe ububasha mu kuzamura no gushakira inzira abandi bana b’abakobwa bakiri bato.”

Yakomeje ati ” Ibintu bishobora kuba bitaraba byiza, niyo mpamvu dukeneye amajwi y’abagabo kugira ngo yongere amajwi yacu, dushobora gutuma ibintu birushaho kuba byiza turamutse dufite abagore bafite ububasha kandi bafata inshingano yo kurinda no kuyobora urubyiruko rw’abakobwa aho kubacira urubanza no kubariganya aho bafite amahirwe.”

 

Yongeraho ati ” Inzira yo kubigeraho yo yamaze guharurwa, ahubwo ubu ni ahacu ho gukora neza kugirango abazadukomokaho bazabeho muri sosiyete nziza irusha iyo twabayemo twe n’abatubanjirije.”

Yasoje agira ati ” Bakuru bacu dukunda, tubitezeho kutuyobora, kutugira inama ndetse no kuturinda.

Nawe mukobwa ukiri muto , imbaraga zawe ziri muri wowe !”

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Asize atwaye shampiyona y’ikiciro cya mbere iwabo: Ikipe y’i Nyarugenge yari idafite umutoza imaze gutangaza umutoza mushya watwaye shampiyona y’ikiciro cya mbere iwabo

Bruce Melodie yaciye amarenga ko agiye kwerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika