in

Mutabazi Yves wigeze kuburirwa irengero i Dubai yatangaje ikibazo gikomeye yari afite

Umukinnyi w’umunyarwanda Yves Mutabazi yavuze ko ubwo yaburirwaga irengero i Dubai yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo havuzwe amakuru yibura ry’uyu musore wari utuye muri Dubai, nyuma y’umunsi umwe havuzwe ayo makuru,  Ambasade y’u Rwanda muri Dubai yahise itangaza ko yabonetse.

Mu itangazo Ambasade y’u Rwanda yasohoye, yavugaga ko uyu musore yabonetse kandi ko aho yari ari kwitabwaho n’abaganga,  gusa icyo gihe ntago hatangajwe ikibazo yari afite.

Kuri uyu munsi nibwo uyu mukinnyi ukomeye mu mukino wa Volleyball mu Rwanda yatangaje ko igihe yari yaraburiwe irengero yari afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Mutabazi Yves yanongeyeho ko icyo kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe cyitari cya cyemuka,  gusa ariko ngo ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere.

Mutabazi Yves ni umusore w’imyaka 27 yanyuze mu makipe agiye atandukanye arimo REG na Gisagara VC ndetse n’ayandi.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kenya ibikomoka kuri petrol byateje ibibazo

Yananiwe gusubiramo indahiro y’abagiye gushakana nuko maze abari bitabiriye uwo muhango bamuha urw’amenyo (Videwo)