in

Musore uyu mukobwa yabuze uburyo akubwira ko yagukunze

Umukobwa wakunze umusore, hari ibimenyetso atangira kumwereka, mu rwego rwo kumwerekako amwiyumvamo kandi yifuza ko bagirana ubushuti budasanzwe. Kuri MenyaByinshi, tugiye kubabwira bimwe mubimenyetso umukobwa agaragaza, byakwerekako yagukunze kandi ko ategereje ko ugira intambwe utera.

Ahumbaguza amaso ate iyo murebanye?

Niba mugihe muhuje amaso, ahumbaguza inshuro nyinshi, iki ni ikindi kimenyetso cyakwereka ko ashobora kuba agukunda.

Muri inshuti ku mbuga nkoranyambaga zose muhuriyeho

Umukobwa ugukunda, aba yumva yagukurikira ahantu hose, mbese aba yifuza ko uburyo bwose bwabahuza mwaba muburiho kandi muri inshuti. Umunsi mugihura, yahise agusaba ubushuti kuri Facebook, aragukurikira kuri Instagram, nimero yawe ya WhatsApp arayifite, etc…

Ibi bikwerekako aba yumva agukeneye hafi cyane.

Akwandikira amagambo cg SMS zireshya gute? Ugereranije nuko umwandikira
Ese akwandikira ibintu byinshi ugereranije nibyo wowe umwandikira? Ese agusubiza amagambo y’impine?

Niba iyo umwandikiye, agusubira mumagambo ajya kungana cg arenga ayo wamwandikiye muburebure, aho ni byiza cyane. Biba ari akarusho iyo akwandikira amagambo asumbye ayawe.

Ariko niba umwandikira ibintu birebire, amagambi menshi, akagusubiza mumpine cg akagusubiza mumagambo make cyane. Ni igihe ngo ugabanye kwihuta cyane, maze urebe ko wagendera kumuvuduko we. Uwo ntabwo aba akwiyumvamo cyane.

Ese arakwegera cyane kurusha uko byahoze?

Niba umukobwa agerageza kugira yumve ko umuri hafi, yaba muburyo bw’umubiri no mubitekerezo, uwo mukobwa aba agukunda. Urugero: iyo mwicaye mu itsinda, ubona ari wowe aba ashaka kwegera hafi buri gihe kandi ukabonako ashakako ibitekerezo bwawe nibye bigaragara nk’ibihuye.

Gusa bitewe n’imyitwarire, hari abakobwa bamwe nubwo yaba agukunda, yanga kukwegera kugira bitarangira umukojeje isoni.

Mumara umwanya ungana ute muhuje amaso?

Niba muhuza amaso, ukabona yatinze kugukuraho amaso ugereranije na mbere, ni ikimenyetso cyakwerekako akwifuza. Aba ashaka kukwerekako akeneye ko wamwitaho kandi ukabona ari uwagaciro k’ubuzima bwawe.

Kurya iminwa

Niba mugihe uri kuvuga aba ari kukureba kandi ukabona arimo ararya iminwa ye. Birashoboka ko uri umusore uri muntekerezo ze.

Iyo uvuze ibintu bitangaje araseka (nubwo byaba bidasekeje)

Umukobwa iyo agukunda, aba yumva ibyo wavuga byose byamunezeza kandi bikamushimisha. Amagambo yawe yose ayafata muburyo bwiza gusa, kuburyo nubwo wavuga ikintu kidasekeje, cyatuma abantu bakugaya, we yumva gisekeje kandi agatangara. Kuri we, uba uri umuntu uzi kuganira cyane kandi inkuru zawe ziba zisekeje cyane.

Kugusekera

Niba mugihe ari kure, akureba ukabona aramwenyuye, ni ikimenyetso ko akeneye ko umusanga ukamuganiriza. (Gusa kandi aba ashobora kugusekera hari akantu gasekeje akubonyeho).

Nko mugihe muri mukiganiro, ukaba uri kuvuga ibintu bidasekeje, bidatangaje kandi bitanateye n’amatsiko cyane, we ukabona afite ibinezaneza kumunwa, nuko hari ibindi ari kugutekerezaho. Biba byerekana ko agukunda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umusore w’umwirabura ari mu munyenga w’urukundo n’umuzungukazi w’umuherwe

Dj Brianne yakuye benshi imitima kubera amagambo yatangaje