Ntibyoroshye kuba wahita umenya neza bidasubirwaho ko umukobwa mukundana agukunda koko by’ukuri, ariko na none ni byiza kumva no kumenya ko umukobwa ugukunda by’ukuri, hari iintu 5 atazigera agira cyangwa ngo akore:
1.Gukoresha nabi amafaranga yawe
Umukobwa utitonda, ukoresha amafaranga yawe nkaho nta ejo hazaza, uwo si uwo kwegerwa. Gukoresha nabi amafaranga yawe ni ikimenyetso cyerekana ko atitaye ku bihe bizaza wenda kubera ko adafite gahunda yo gusangira nawe ubuzima bwe.
2.Kuguca inyuma
Umukobwa ugukunda by’ukuri ntashobora kugira igitekerezo cyagwa ubutwari bwo kuguca inyuma. Igihe cyose atekereje kuguca inyuma, azahungabana cyane, umutimanama we umwumvishe ko ari icyaha ku buryo yakomeza imbere aguca inyuma. Ntuzigere rero utekereza ko agukunda by’ukuri ngo nuko yaguciye inyuma rimwe gusa kubera ko ngo yari yasinze cyangwa urundi rwitwazo, yari akwiye kwibuka uburyo agukunda mbere yo gusinda agakora ibibi.
3.Kugukoresha
Abakobwa bafite amayeri menshi muri iki gihe kandi bashobora gukoresha nyuma bakuguta, bakibagirwa ko wanabayeho. Niba agukenera gusa mugihe akeneye ubufasha, ugomba guhagarika ukareka kumukunda kuko atagukunda. Umukobwa ugukunda aguhorana ku mutima, ahora yumva agushaka, ashaka ko mwaba muri kumwe, ariko atari mugihe ashaka ko musohokana kunywa gusa.
4.Umutekano mucye
Niba agukunda bivuye ku mutima, ntakibazo azagira mugihe usohokanye n’inshuti zawe. Azakwemerera kuyobora ubuzima bwawe kandi ashimishwe nuko ufite ubuzima bwo kubaho usibye kubana na we buri gihe. Keretse niba umuhaye impamvu zo gushidikanya inzira zawe, kuko icyo gihe umugore ugukunda ntazashobora kwigera agira umutekano uhagije cyangwa ngo akwizere byimazeyo.
5.Ntagusuzugura
Iyo umukobwa agukunze by’ukuri, ntuzakenera kumwibutsa kuganduka. Kuberako agukunda, kuganduka bizaza bisanzwe. Niba buri gihe ugomba gusaba icyubahiro umukobwa mukundana cyangw umugore wawe, ugomba kubitekerezaho kabiri. Keretse niba nawe utamwubaha, naho ubundi ugukunda ntashobora na rimwe kugusuzugura.