Hari ibimenyetso bishobora kwereka umusore ko umukobwa ufite umukunzi ashaka ko mukundana.Rimwe na rimwe ushobora kutabitindaho ariko ushishoje neza wabonako bene uyu mukobwa hari ijambo ryiza yifuza ko umubwira .Musore rero ni ahawe guhita ugira icyo ukora .
UBURYO AKUNDAMO URWENYA
Akenshi umukobwa wakunze umuhungu ashimishwa cyane nibyo avuga. Usanga akunda urwenya utera, ndetse ugasanga ari no gusetswa nibyo uvuze kandi ubizi neza ko bitanasekeje. Niba akunda kuba yishimiye kuba ari kumwe nawe, byanga byakunda uwo aragukunda.
YIFATA NK’AHO NTA MUKUNZI AGIRA
Ushobora kuba ubizi ko afite umukunzi cyangwa se we ubwe yarabikwibwiriye ko amufite, ariko n’ubundi agakomeza kukwitwaraho nk’utamufite ku buryo ibyo agukorera cyangwa se akorera hafi yawe byose bigaragaza ko atitaye ku mukunzi we, nta kindi bivuze nuko aba yatangiye kukwisanzuraho. Rero umukobwa ufite umukunzi iyo akomeza kukwifataho gutyo anagaragaza ko ahari ku bwawe, nta kabuza umutima we uba wawutwaye.
CUNGA NEZA UBURYO AGUKORAHO
Mu bintu by’ingenzi ugomba gucunga cyane igihe ari kumwe nawe ni uburyo agukoraho. Niba ushaka kumenya uburyo yitwara yirengagije ko afite umuhungu bakundana, cunga uburyo agukoraho muri kumwe. Aha ugomba gucunga neza kuko hano bishobora kugucanga, kuko kugukoraho ntago bivuze ko akwiyumvamo, ahubwo! Iyo aguhobeye aguhobera akuguyemo kandi yitonze ndetse ntiyihengeke agasoza n’agasomyo? Ese agumisha intoki ze ku mubiri wawe cyane? Uwo yaragukunze.
CUNGA IBIMENYETSO BY’UMUBIRI WE
Umukobwa wakunze umuhungu ariko asanzwe afite undi bakundana ikintu akunda gukoresha cyane ni ibimenyetso by’umubiri. Rero byiteho cyane. Bishobora kuba ari ibifututse n’ibidafututse ariko byose nta kindi kintu byerekezaho. Akenshi umukobwa ukunda umuhungu aba afite ubwoba n’urwikekwe, akorakora imisatsi ye, ashobora no kuruma iminwa ye cyangwa se kwishingikiriza akananwa mu gihe ari kuganira nawe. Ibyo bimenyetso bicunge.
AHORA AGUHANZE AMASO
Bicunge neza. Amaso ku maso kuko hano niho uzamumenyera. Ubusanzwe umukobwa wakunze umuhungu aba afite n’isoni zo kumureba mu maso, ariko umukobwa ufite uwo bakundana we iyo yakunze umuhungu, aba amuhanze amaso byeruye.
MUCUNGIRE MU BIGANIRO MUGIRANA
Buriya, umukobwa ufite umukunzi ariko wakunze undi muhungu akenshi iyo baganira ibiganiro bye byose yirinda ko byazamo umuhungu bakundana. Muri makeaba ashaka kumuheza inyuma, nta nubwo anashimishwa nuko yaza mubyo murimo kuvuga. Niba uyu mukobwa umufite aragukunda. Hari nubwo aguterera urwenya ukumva arakubwiye ati” byari kunshimisha iyaba narakumenye mbere y’uko menyana na Patrick…”.
AVUGA KO NTA MUKUNZI AGIRA
Hari ubwo uba umaze igihe umenye umukobwa, wamubaza niba afite umuhungu bakundana akagusubiza akubwira ati” ntawe mfite”, “ibintu nk’ibyo”, “ibintu ntago bimeze neza hagati yacu kandi ndabona nshaka kumureka” ndetse n’ibindi bisubiza bidasobanutse bigaragaza ko ari guca ku ruhande, uzamenye ko uwo mukobwa yatangiye kukubonamo umuntu yagirana nawe umubano cyangwa se yatangiye kukwiyumvamo nta kabuza.