in

Musore, niba utiyizeye ku ikofi ntuzirushye utereta umukobwa nk’uyu.

Abasore benshi usanga bipasa muremure mu gihe cyo gutereta inkumi, akenshi bakurikiye ubwiza bw’umukobwa nyamara ahenze ndetse akeneye ibyo umusore atabonera ubushozi,ibi bigatuma bamwe bagashaka kuba aka ya mvugo ngo ” umusore utirariye ntarongora inkumi”.

Ibi tugiye kukwereka ushobora kubisuzugura bitewe nibyo ubayemo uyu munsi ariko niwegera abagabo benshi bazaguha ukuri gusesuye ndetse wige byinshi.

Dore bamwe mu bakobwa udakwiye kwiteza mugihe utiyizeye ku ikofi muburyo buhagije.

1.Umukobwa ukunda impano cyane

Uyu impamvu udakwiye kumuzana nuko agatima ke gahira gakeneye kwakira atitaye ibyo yakira aho bivuye. Uyu numuzana agasanga ibyo ufite murugo byose nawe arabifite azakenera ibindi bishya kandi wowe udafitiye ubushobozi. Mu gihe rero uzaba udashoboye kumuha byose ashaka n’ubundi birangira asubiye hanze gushaka za mpano akeneye. Ukwiye kwitonda.

2.Umukobwa ugira ubugambo bwinshi

Nubwo bavuga ngo abagore bagira amagambo ariko burya sibose ndetse n’amagambo bagira ntahura. Hari bamwe bakunda ibihuha uko byaba bimeze kose mwene uyu rero bisaba ngo niba umuzanye ube ufite amafaranga kuburyo ujya kumutuza aha wenyine adahura n’abanyamagambo benshi.
Nukubera iyo aba mu kajagari ahura n’abandi bagore buri munsi wisanga ugomba gukemura amatiku bitabaye ibyo birangira nawe umutwe bawumennye.

3.Abakobwa bafite ikimero gikurura abagabo

Umukobwa (umugore) ashobora kuba adafite isura ikurura abagabo ariko akaba afite imiterere ibakurura, mwene uyu uko asohotse azunguza ikibuno ku muhanda, abagabo benshi bava mubyabo, mwene uyu iyo umufite umutima wawe uhora uhagaze igihe cyose atari murugo, ibi rero bigora benshi kubana nabyo ndetse bikagera aho na wa mugore akakwinubira ko umufuhira bikabije kandi udafite ibyo akeneye byose.

4.Umukobwa w’uburanga buhebuje cyane

Igihe cyose uzanye umugore w’uburanga buhebuje kandi udafite amafaranga ahagije yo kumwitaho, uzamenye ko wikururiye indwara y’umutima. Uko ageze hanze abagabo bamukanuriye baramwifuza bikomeye ndetse abafite ku ikofi bagatangira gushaka kumuha ibyo adafite, uwo mugore nawe iyo adafite umutima ukomeye agatangira kwemera izo mpano uzamenye ko kakubayeho bamujyanye birangiye.

Mwene aba bagore (abakobwa) bahora bakeneye byinshi bwo kwiyitaho nko gukomeza uruhu rwabo ngo rukomeze kubengerana mugihe udafite ibyo akeneye ntabwo azemera gusa nabi ahubwo azafata bimwe abagabo bo hanze bamuha.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuzima bw’umuhanzi Jose Chameleone buri mu mazi abira.

Umunyamakuru ukunzwe kuri televiziyo y’u Rwanda yakoze ubukwe(AMAFOTO)