Umusore ugiye gutereta bwa mbere aba afite urwikekwe, ubwoba, isoni kuko aba atizeye neza niba uwo agiye gusaba urukundo ari bwakire neza ubwo busabe.Urubuga Elcrema rutanga inama ku musore ushaka gutereta bigacamo akabona urukundo.
1.Ugomba kuba wifitemo inkuru zisetsa ukamuganiriza umusetsa mu gihe muri kumwe. Igihe cyose wahuye n’umukobwa umushakaho urukundo ugomba kuba wibitseho ibyo kumusetsa buhoro buhoro ukagira amagambo make.
2.Gerageza kumenya amakuru ya vuba arimo kuvugwaho cyane cyangwa amakuru yerekeye ibyamamare.
Ugomba kugerageza kumenya amakuru ya vuba ari gucicikana ku byamamare kugira ngo uze kuyatangiriraho cyangwa bibe byagufasha igihe muri kuganira bibaye bike dore ko akenshi iyo abantu bahuye bwa mbere ntabyo kuvuga byinshi baba bafite.
3.Irinde guhubuka
Mu gihe uhuye n’umukobwa bwa mbere ugomba kwirinda guhubuka ahubwo ukavuga amagambo asobanutse kandi yumvikana ukirinda guhubuka ukomeretsa umutima we bityo ugomba gushaka amagambo amushimisha cyane ndetse ukagerageza kumenya ibyo akunda.
4.Ntukwiye kwirengagiza kumusuhuza
Ijambo “Mwiriwe” (Hi) cyangwa ‘Muraho’ ni ijambo ryoroheje ariko rifite imbaraga rero ugomba kwibuka kumusuhuza mugihura ako kanya.
Reba ikintu kiri hafi yanyu gifite agaciro mukivugeho kuko ni uburyo bwiza bwo gutangira ikiganiro. Ushobora kureba ikintu kibegereye cy’ingirakamaro maze ukakiganiraho bityo biryoshya ikiganiro nawe ukamureka akakugezaho inkuru afite icyo gihe wirinda kwiharira ijambo.
5.Mugurire ikintu cyo kunywa igihe mugikomeje kuganira
Birumvikana ko iyo umuntu ashonje ashobora gucika intege mu kiganiro. Iyo abonye ko umwitayeho arushaho kugira murare ikiganiro kikarushaho kuryoha no kutamurambira, rero ugomba gutegura icyo kunywa cyangwa icyo kurya kikabafasha kuganira neza.
6.Reba ikintu kiri kuri we umubwire ko ari cyiza cyangwa ko wagikunze. Gerageza urebe ikintu kiri kuri we maze umubwire ko ari cyiza cyangwa we niba ubona ari mwiza bimubwire urebe n’uburyo abyakira, ariko akenshi biramushimisha.
7.Tangira uterete kandi ushyiremo imbaraga umunsi ku munsi
Ibi bivuze ko niba utangiye gutereta, waganiriza umukobwa umunsi wa mbere bikakugendekera neza naho umunsi wa kabiri bikanga ntabwo ugomba guhita ucika intege ahubwo icyo ugomba kureba ni uburyo wakoresheje umwegera (approaches) byaba na ngombwa ukaba wahindura. Gerageza uhindure uburyo; wenda niba waramusanze iwabo, ku nshuro ya kabiri reba uko mwaganira mwasohokeye ahantu hakeye hatari ahabonetse hose.
8.Hitamo ijwi uzajya umuganirizamo
Kugira ngo urukundo rwanyu rukure ugomba kumenya uburyo uzajya uganiriza umukunzi wawe ndetse n’ijwi uzajya ukoresha kugira ngo umwereke ko uri inshuti idasanzwe cyangwa se y’umwihariko. Muri iryo jwi ryiza riyunguruye niho uzerekanira agaciro kawe ndetse n’iyo mwaba mwari musanzwe muziranye bizatuma ahindura uburyo yagufataga ahite yumva ko hari icyahindutse.
9.Ugomba kubaka ubucuti bwanyu ku buryo budasanzwe
Mu gihe urebye inkumi ukabona yakubera inshuti y’ibihe byose ugomba kuyereka ko umukeneyeho ubucuti mu buryo butandukanye n’ubusanzwe; ni ukuvuga ko ugomba kumuha umwanya ukamwereka ko umwitayeho, ukamuganiriza ibintu bituma atakurambirwa. Gerageza kugenda umwereka udushya, umukorere ibintu atakekaga ko wamukorera umunsi ku munsi kuva utangiye gahunda yawe yo kumutereta.
10.Banza umwereke ko wamubera inshuti bisanzwe mbere yo kumwereka ko wamubera umukunzi (Boyfriend).
Ikintu kijya kigora abahungu ni uburyo bwo gukurura abakobwa mu gihe barimo gutereta. Mbere yo gutangira umubwira ko yakubera inshuti idasanzwe banza byibura unamwereke ko wamubera inshuti no mu buzima busanzwe (ubuzima bwa buri munsi) kuko aba asanzwe abana n’abahungu benshi. Gerageza umwereke ko hari ikintu utandukaniyeho n’abandi ahora abona cyangwa abana nabo, mbese umwereke ubucuti nyabwo.
11.Ugomba kwikuramo ubwoba
Impamvu ugomba kwikuramo ubwoba ni uko ushobora kuba ufite amafaranga, uri mwiza, ureba neza, uri umuntu w’icyamamare ahantu utuye, ariko ukaba wabura umukobwa wagira inshuti kubera gutinya kumubwira akakuri ku mutima. Ikindi kandi ubwoba butuma umuntu atigirira icyizere no mu buzima busanzwe, bikaba bishobora kugusubiza inyuma mu byo ukora.
12.Muganirize ku bijyanye n’uburinganire
Gerageza umuganirize ku bijyanye n’uburinganire, uzasanga abantu benshi iyo bageze kuri iyi ngingo birekura bakavuga bikanatuma umenya icyo abitekerezaho ari nako ikiganiro kirushaho gukomeza.
13.Umukobwa naguhakanira bwa mbere ntuzacike intege
Abakobwa akenshi bagira isoni ku buryo atapfa guhita avuga yego. Naguhakanira ku munsi wa mbere ntuzahite ucika intege ngo wumve ko byarangiye. Iki ni ikintu cy’ingenzi niba ushaka kubona umukunzi, ugomba gukomeza kugerageza amahirwe yawe kuko abakobwa benshi ntibajya bemerera umuntu ubucuti ku nshuro ya mbere.
Ugomba gukomeza kumwereka ko uri umugabo, ugakomeza ugahatiriza, amaherezo azagera aho abone ko umukunda utapfuye kubivuga gusa wikinira maze bimwereke ko umukunda by’ukuri nawe abonereho. Ariko naguhakanira bwa mbere ugahita ucika intege akabona ntugarutse, azabona ko utamukundaga ahubwo wamukinishaga.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating