in

Musore mwiza, witwaye muri ubu buryo nta nkumi yakwima urukundo.

Ni kenshi usanga umusore avuga ko yabuze umukobwa bakundana, gusa muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe imyitwarire umusore yagaragaza igatuma yegukana umukobwa w’inzozi ze. Dore ibyagufasha kwitwara neza igihe ugiye gutereta umukobwa uwo ari we wese ntabashe kukwigobotora atavuze YEGO.

1.Kwirinda guhita umusaba urukundo mu magambo

Ni kenshi usanga abantu batekereza ko intambwe ya mbere mu gukundana n’umuntu ari uguhita ubimubwira mu magambo, nyamara ahubwo burya iyo ikwiye kuba iya nyuma y’izindi, mbese ukabimubwira wizeye neza ko akubwira “YEGO”. Ibi bivuga rero ko ugomba kwitonda, ukereka uwo wakunze ko umukunda mu bikorwa, mu buryo umufata, mu kumuha umwanya no kumwereka ko umwishimiye bityo buhoro buhoro nawe ugenda ubona icyo wa muntu agutekerezaho, ku buryo iyo nawe agukunze ubibona mbese mukabanza gukundana mu bikorwa ya magambo akazaza nyuma.

2.Kubanza kumenyana n’uwo wifuzaho urukundo

Bijya bibaho ko umuntu ahura n’undi agahita amukunda, nyamara n’ubwo byabaho kwitonda biba ari ngombwa kugirango umenye uwo wakunze uwo ariwe, imico n’ibyiyumviro bye, amateka ye ndetse ukaba wanamenya niba nta wundi afite bakundana. Ibi rero nta handi uzabikura uretse kujya umuba hafi mukaganira, ukamwereka ko umwitayeho kandi umuhaye umwanya bityo akakwisanzuraho ukagenda umenye ukuri kumwerekeyeho buhoro buhoro.

3.Wimubera nk’umutwaro ngo umuzitire

Burya iyo abantu bakundana, biba byoroshye kuba umwe yabwira undi ngo byanze bikunze uyu munsi tubonane cyangwa byanze bikuze ejo tuzajyana aha naha n’ibindi nk’ibyo. Uwo wifuzaho urukundo rero mu gihe mutari mwabyerura rwose uramenye utazamushyiraho igitutu ugashaka ko ibyo umwifuzaho byose bigomba kugenda uko ubishaka. Ahubwo wowe muhe ubwisanzure busesuye, icyo umukeneyeho ukimusabe uciye bugufi naho bitari ibyo uzarya akadobo byihuse!

4.Kwirinda kumwereka ko umufuhira cyangwa se umuyobora

Ibi bikunze kubaho cyane ugasanga umuntu arafuhira undi batari banemeranya urukundo. Ibi ntibivuga ko wakwikuramo ibyo byiyumviro kuko nyine byizana, ahubwo ugomba kugerageza kubyibikamo ntubimwereke. Naguha gahunda akayica wimurakarira ngo ubimwereke, numuhamagara ntafate telephone wimutonganya ngo umwereke uburakari. Irinde mbese kumwereka ko adafite ubwisanzure bwo kwitwara uko ashaka ahubwo agomba kwitwara uko wowe ushaka. Ibi byakuviramo kurya akadobo kandi wenda amaherezo wa muntu mwari kuzakundana rugakomera.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yasazwe n’ibyishimo ubwo yaryaga keke bwa mbere mu buzima bwe ku isabukuru ye y’amavuko.

Umugabo yitwikiye mu nzu arapfa ubwo yasangaga umugore we aryamanye n’umukozi wabo.