in

Umugabo yitwikiye mu nzu arapfa ubwo yasangaga umugore we aryamanye n’umukozi wabo.

Umugabo witwa Habib wo mu gace ka Delta ko muri Nigeria, yitwikiye mu nzu nyuma yo gusanga umugore basezeranye kubana akaramata, bagakundana mu bibi no mu byiza ndetse ntibacane inyuma, yateshutse atatira igihango bagiranye agasambana n’umukozi wabakoreraga.

Amakuru atangwa n’ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu avuga ko uyu mugabo yazabiranyijwe n’uburakari budasanzwe ubwo yavaga ku kazi agasanga umugore we utatangajwe amazina n’umuhungu w’umusore wari usanzwe abakorera uturimo dutandukanye mu kazi, bibereye mu munezero udasanzwe watumye umugore amena ibanga ry’urugo yamburira ubusa uwo mukozi we, barinezeza karahava.

Uyu mugabo ngo nta we agishije inama cyangwa ngo agire ibintu byinshi avuga, yahise yihina mu nyubako yabo yari irimo bimwe mu bicuruzwa bitandukanye yimenaho peteroli arangije arakongeza akongokana na byo.

Uyu mugabo kandi ajya kwifungirana mu nzu ngo yishumike, yasize avuze ko adashobora gukomeza gusangira umugore yishakiye n’akana gasuzuguritse baba batuma hirya no hino mu tuntu dutandukanye.

Ubwo inzego z’umutekano zahageraga, zabanje kubura uko zinjira mu nzu ngo zitabare kuko yari yafungiyemo imbere bakaza kumugeraho yamaze gukongoka.

Nyiri inyubako uyu mugabo yitwikiyemo, Nyonren Egharan yatangaje ko byamuteje igihombo kuko bamukodeshaga byongeye ikaba yakongotse ku buryo agiye gutangirira ku busa yubaka.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore mwiza, witwaye muri ubu buryo nta nkumi yakwima urukundo.

Biteye ubwoba: umuryango wose uri gushishuka nk’igiti.