Mu rukundo ntihagomba ibintu bihambaye cyane cyangwa se by’akataraboneka kugira ngo umukobwa amenye ko umuhungu amukunda. Hari ibintu byoroheje bigira igisobanuro gikomeye mu rukundo.
1.Gutemberana ahantu
Tugenda mu mamodoka atwara abantu (public transport), bikadufasha ariko bikanatunaniza rimwe na rimwe. Hari ubwo wumva ushaka kwitaruraho gato ku mihangayiko ya buri munsi (frustration), biba byiza iyo mugiye nk’ ahantu hitaruye maze akaba ari we ukuyobora.
2.Kwicara akagutega amatwi
Iyo uri mu bitekerezo byinshi, ufite umunaniro (stress), bigusaba akenshi ko ufata akanya ukaruhuka. Iyo umuhungu amenye ko ko usa n’ uwigunze akagutega amatwi akakwumva iteka bigira byinshi bikubwira. Muri icyo gihe ijambo akubwiye rikubera nk’ ijambo rikomeye ry’ ubwenge rigufasha rikakuruhura.
3.Kukubwira ko waberewe mu myambarire
Umuntu yambara imyambaro itandukanye, bitewe n’ igihe n’ icyo agiye gukora. Hari ubwo wambara neza ugiye nko gusenga, mu birori n’ ahandi. Iyo wumvise umuhungu (umukunzi), akubwiye ko wambaye neza aba yakwitayeho, bituma wumva umwishimiye ukarushaho kumukunda.
4.Kukuzanira ibyo (ibikoresho) wari ukeneye
Ntibyoroha kenshi kujya imbere y’ umuhungu umubwira ngo wanguriye ibi, wanguriye biriya. Iyo umuhungu yibwirije akabona ko hari ibikoresho ukenera bimwe na bimwe byagushiriyeho maze akabikugurira, agafata umwanya akakujyana mu isoko, mu iduka, n’ ahandi maze akakugurira udukoresho tumwe na tumwe wari warabuze aho uhera udusaba (utumusaba), ujye umenya ko agutekerezaho kenshi kandi ko agukunda. Bituma urukundo rwawe kuri we ruhindura isura rugakura.
5.Kugufasha mu bibazo byawe
Burya mu buzima hari ubwo ibintu bikugora ukaremererwa, ukaba wanakenera ko haba uwagufasha. Iyo umuhungu akwegereye mu bibazo akifuza kukuba hafi mu bikugoye uzamenye ko (ashobora kuba) agukunda nyabyo.
6.Kumwoherereza ubutumwa bugufi.
Ntibihenda ariko ushobora gusanga hari abahungu wenda batabyitaho [nako ndizera ko bariho]. Ubutumwa cyangwa impano (cards), si iby’ umunsi w’ abakundanye cyangwa indi minsi mikuru gusa. Hari ubwo umukobwa ategereze impano cyangwa ubutumwa agaheba. Iyo umuhungu abitekereje akikora ukabona akoherereje ubutumwa, aragutunguye (surprise) atagombye gutegereza umunsi mukuru, byongera umunezero. Ni byiza kuko birushaho kukwereka ko akwitayeho.
7.Gushaka umwanya wo gusangira
Iki ni ikimenyetso gito ariko gihambaye kuko cyongera urugwiro n’ urukundo. Gusa, si ngombwa ngo bimuhende cyane kuko ashobora no kugura agakawa (coffee) cyangwa yewe ka fanta ubundi mukicara ahantu mugasangira. Hari ubwo umukobwa abyifuza kenshi akumva abuze imbaraga n’ umunwa byo kubihingutsa imbere y’ umuhungu (wenda yanga ko yabifata nabi cyangwa ukundi). Iyo yibwirije akabikora birashimisha.
Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating