Musore na we mugabo menya ibyo utagomba kwingingira igitsinagore kuko ushobora kuzicuza ubuzima bwawe bwose.
1.Kumwingingira ko mubana
Muri rusange abakobwa bose bakunda ubukwe,niba umubwira ibijyanye n’ubukwe akagutera utwatsi wikomeza kubimusaba cyangwa ngo ubimwingingire kuko ashobora kuba adashaka kubana nawe.Iyo umukobwa akeneye ko mubana niwe akenshi ubikwisabira.
2.Kugumana nawe
Kwingingira umukobwa kugumana ni ibintu utakabaye unitaho rwose, Kuko niyo wabimuhata akabyemera ntabwo mukomeza kubana nkuko mwari mubanye mbere, Iyo umukobwa afashe umwanzuro wo kukureka akagenda burya biba bisobanuye ko nta byiyumviro akigufitiye. Menya ko kumwingingira kugumana nawe biza kugaragara nko kumuhatiriza kandi urukundo rudahatirizwa.
3.Kwitabwaho
Ntuzigere wingingira umukobwa kukwitaha ibyo bita “Attention” mu ndimi z’amahanga. Igihe ubikoze nubundi bizagusaba guhora ubikora umunsi ku wundi kuko niko abakobwa bameze. Gusa amaherezo bikugaragaza nk’umusazi imbere ye ndetse nk’uciriritse, Umukobwa ugukunda ntabwo ashobora kukwima umwanya we ndetse abikora utanabimusabye.
4.Urukundo
Ni byo koko Urukundo rushobora kuba impumyi nkuko bikunze kuvugwa, Ariko burya ni wowe ugomba kwikunda kurusha uko wakunda abandi, Niba wikunda rero ugomba kugira imipaka mu bikorwa byawe bityo ugahora wirinda icyababaza umutima wawe, Niba usabye umukobwa urukundo ukabona ntibimurimo bireke wihatiriza kuko si uko atarugira ahubwo nyine ubwo ntaba akwiyumvamo. Rero ibyiza ni ugushaka abandi cyangwa se ugashaka uko watsindira umutima we mu bindi bikorwa, Kuko ukomeje guhatiriza bishobora kurangira wisebeje cyane.