Washatse umugore wishimiye ndetse mwakoraga imibonano bikagenda neza. Nyamara nyuma bigize gutya ugize ikibazo urajya gutera akabariro wakishaka ukibura wanibona bikaza ari amazinga ukibaza ikiri kugutera kudashyukwa bikakuyobera.
Bamwe bahita bagana farumasi zibegereye bakifashisha imiti, abandi bakagana abaganga bakabasuzuma bakabandikira imiti. Nyamara ukabona nubundi impinduka ntiziri kugaragara.
Iki ni kimwe mu bibazo bihangayikisha abashakanye ndetse bishobora kuzana umwuka ubi hagati yabo, aho umugore utihangana ashaka abamukemurira ikibazo nyamara hari ibindi ushobora gukora bikaba byacyemura iki kibazo cyane cyane mu gihe ari ikibazo cyaje nyuma utari ugisanganywe.
Hano tugiye kurebera hamwe ibyagufasha kongera gushyukwa neza ukabasha gukora imibonano neza hagati yawe n’uwo mwashakanye.
Bimwe mu byagufasha guhangana no kudashyukwa.
1.Ongera ibiganiro n’uwo mwashakanye
Ikintu cya mbere gishimisha abashakanye ni ibiganiro bizira amakemwa ndetse mu gihe gutera akabariro byanze, kuganira kuri iki kibazo ni wo muti wa mbere.
Mubwire ibiguhangayikishije ndetse n’ibyo wifuza. Abagore bamwe bacyeka ko kudashyukwa biterwa nuko uba utakimwishimiye akaba yakishinja amakosa atazi cyangwa akiyanga cyane cyane iyo hari impinduka yabaye ku mubiri we. Muganire kuri byose kandi mufatanye gushaka umwanzuro munakomezanye.
2. Gerageza kuruhuka no gutuza
Guhangayika, kwiheba ni bimwe mu biza ku isonga mu bitera kudashyukwa. Ndetse no gutekereza ko utari bushimishe umugore mu buriri koko bituma wishaka ukibura kuko ubwonko wamaze kubibumenyesha.
Niba hageze ko ukora imibonano witekereza ku bibazo ufite ahubwo umwanya wawe munini wushyire aho ngaho kuri icyo gikorwa. Kubanza kwinjiza umwuka mwinshi, gukorerwa massage y’umugongo nabyo bifasha mu gutuma utuza kandi igikorwa kikagenda neza.
3. Ongera urebe ibyiza biri ku wo mubana
Uribuka mugiteretana? No kumukoraho byonyine cyangwa kubona ikibero cye byakuzamuriraga ibyiyumviro. Gerageza ugarure ibyo bihe. Ikuremo ko mumenyeranye, kuba akwambarira ubusa imbere wibifata nk’ibisanzwe. Murebe nk’aho ari mushya imbere yawe, umusome nk’aho ari ubwa mbere, umukorakore wumva ko ari mushya.
Niba wari usigaye umusoma by’umuhango gusa, umukorakora kuko uziko ari ngombwa, noneho hindura ubikorere ko bikurimo. Ongera kandi umwanya mumara muri ibyo bikorwa by’imyiteguro nabyo bizatuma urushaho kuvumbura byinshi utari uzi kuri we.
4. Irinde imyitwarire yangiza ubuzima
Hari bimwe bishobora kukongerera ibyago byo kudashyukwa. Kugirango ikibazo cyo kudashyukwa kigabanyuke gerageza ibi:
- Niba wanywaga itabi rihagarike
- Gabanya ubwinshi bw’inzoga unywa, ndetse izikaze zo uzihagarike
- Irinde ibiyobyabwenge nk’urumogi, mugo n’ibindi binyuranye.
Hari imiti kandi ishobora gutera kudashyukwa neza. Niba byaraje nyuma yo gufata imiti runaka cyangwa mu gihe wayifataga wagana muganga mukabiganiraho. Imwe mu miti ivura ubwivumbure, ivura depression, igabanya uburibwe ndetse n’iringaniza umuvuduko w’amaraso ishobora kubitera. Gusa ntuzayihagarike utabibwiwe na muganga.
5. Gabanya ibiro ukunde siporo
Kugira umubyibuho ukabije ni kimwe mu bitera kudashyukwa ku bagabo benshi. Kugabanya ibiro no gukora siporo ni kimwe mu bifasha kongera kwishaka ukibona.
Ubushakashatsi bugaragaza ko siporo ya Kegel ari imwe muri siporo nziza zifasha abafite ikibazo cyo kudashyukwa.
6. Hanga udushya
Ntabwo uburiri ari bwo bwagenewe gukorerwamo imibonano gusa. Iwawe hose urahemerewe upfa kuba wisanzuye gusa. Muri salon mumaze gufungura, muri corridor muvuye guhaha, ahantu hose wabikorera kandi bikagenda neza hashakishe. Gerageza uhindure aho bikorerwa, uko bikorwa, igihe n’umwanya. Hari n’igihe akamenyero gatuma ubushake bugabanyuka.
7. Wicogora
Rimwe na rimwe hari igihe uburwayi buza bukagutindaho ukarambirwa. No kuri iki kibazo rero niyo waba ufata imiti ukabona nta gihinduka wirambirwa cyangwa ngo ucike intege kuko hari igihe ikibitera cyaba kitaramenyekana dore ko no kudashyukwa bishobora kwerekana uburwayi bw’umutima.