Burya iyo umuntu yagukunze hari ibimenyetso ashobora kugaragaza niyo yaba atavuze, ukabikwereka mu marenga nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru.
Ibi ni byo bintu 5 byakwereka ko umukobwa yishimiye ikiganiro muri kugirana:
1.Azakubaza ibibazo byihariye ku buzima bwawe
Umukobwa wishimiye ikiganiro ari kugirana n’umusore uzamubwirwa n’uko atangiye kukubaza ibintu byihariye ku buzima bwawe. Ashobora kukubaza ku nzozi ufite, ku bintu utigeze ubwira undi muntu wese cyangwa akubaze ibijyanye n’aho ukomoka n’ibindi byose bikuri ku mutima utigeze umubwira mbere.
2.Agukorakora ku ntoki
Nubona umukobwa muri kuganira atangiye kugukorakora mu biganza byawe uzamenye ko yishimiye ibyo muri kuganira. Akenshi ku mukobwa biramugora kubwira umuhungu ko yamwishimiye bityo agahitamo kumukorakora ku ntoki kugira ngo umuhungu nawe abyibwire.
3.Aseka buri kanya
Ikintu cya mbere kizakwereka ko umukobwa yishimiye ikiganiro ari kugirana n’umusore ni uko aseka bya buri mwanya ku bintu byose uri kumubwira. Ushobora kuba utari kuvuga ibintu bisekeje, gusa ukabona arasetse. Burya ni bwo buryo akoresha akwereka ko yakwishimiye n’ubwo atakwerura ngo abikubwire.
4.Akubwira ibintu utari usanzwe umuziho
Ikindi kimenyetso kindi simusiga kizakwereka ko umukobwa yakwishimiye muri kuganira ni uko azatangira kukubwira byinshi ku buzima bwe utari usanzwe uzi. Azakubwira nko ku bintu yaciyemo byamubabaje cyangwa byamushimishije, mbese azagufungurira umutima we.