Mu mukino wabaye ku mugoroba wa kuri uyu wa kabiri taliki 6 Ukuboza wahuje ikipe y’igihugu ya Portugal na Switzerland, umutoza wa Portugal yafashe umwanzuro wa kubanza kapiteni w’iyi kipe Cristiano Ronaldo, nyuma y’uyu mukino byatuma mushiki wa Cristiano yatsa umuriro mu banya Portugal avugako basusugura musaza we.
Nyuma y’uyu mukino aho byarangiye Portugal itsinze Switzerland ibitego 6-1 mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Katia Aveiro yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram atangaza amagambo menshi cyane.
Amwe muri yo, agira ati:”Portugal yatsinze. Imana ishimwe. Impano nshya zigaragaje. Ni byiza cyane. Twaba tugiye gutwara iri rushanwa? Niko mbyizera!!
Ndifuza cyane ko yaza mu rugo, akava mu ikipe y’igihugu akaza akicara iruhande rwacu ku buryo tumuhobera tukavuga ko buri kimwe kimeze neza, tukamwibutsa uwo ariwe ndetse n’iwabo aho aturuka.
Sinifuza ko yasubira hariya, twarababaye bihagije. Ntibazigera bamenya uburyo urenze ndetse abato ntibazi uburyo uri igihangange.
Ngwino iwawe aho bakumva, ndetse bagukunda nk’uko byahoze. Aho ufite icyubahiro cyose bitari agasuzuguro.
Ariko icyemezo uzafata cyose, turi kumwe nawe kugeza ku rupfu. Urakoze.”