Musenyeri Yashyizeho akayabo k’amafaranga ku mukobwa ari busange ari isugi ariko ibyakurikiyeho bikomeje kuba inkuru mu bantu.
Musenyeri w’itorero ry’Abangilikani muri Uganda, Stephen Kaziimba Mugalu yagizwe inkuru nyuma yo gushyiraho intego y’amafaranga n’ibindi bihembo ku mukobwa ari busange ari isugi gusa icyatangaje abantu ni uko mu bakobwa bose bari aho habuze n’umwe.
Ibi Musenyeri yabikoze mu rwego rwo kureba niba hakuriho bamwe mu bakobwa bakomeye ku busugi bwabo, gusa igitangaje ni uko ibyo bihembo byabuze ubitwara kuko yabuze Isugi mu bantu bose bari bateraniye aho.
Musenyeri Stephen Kaziimba Mugalu yakomeje avuga ko iki gitekerezo yagikomoye kuri Bikira Mariya umubyeyi wa Yezu, abakirisitu bemera ko yasamye ku bw’igitangaza ari isugi.