in

Musenyeri w’itorero ry’Abangilikani yashyize igihembo ku bakobwa bakiri amasugi yuzuye habura ucyegukana

Musenyeri w’itorero ry’Abangilikani muri Uganda, Stephen Kaziimba Mugalu, akomeje kuvugisha benshi nyuma yo gushyiriraho ibihembo abakobwa bazashyingirwa bakiri isugi habura n’umwe ucyegukana.

Ikinyamakuru New Vision cyanditse ko uyu Musenyeri yashyizeho ibi bihembo nyuma y’uko bigaragaye ko ‘ubusugi n’ubumanzi’ byabaye umugani mu basore n’inkumi z’iki gihe.

Ibyo bihembo birimo akayabo k’amafaranga nta wigeze abitsindira kuko abagore, abagize itsinda ry’ababyeyi bakoze amasuzuma babura umukobwa n’umwe watsindira ibihembo.

Musenyeri Stephen Kaziimba Mugalu ati “Uyu ni wo mushinga wonyine natangiye nashyizemo ibihembo by’amafaranga ariko yabuze n’umwe uyafata”.

Yavuze ko muri Buganda umukobwa washyingirwaga ari isugi yahabwaga ihene ariko we yongeyeho n’amafaranga n’izindi mpano.

Ati “Nibanze ku bakobwa kuko abagabo biragoye gutahura ko yigeze akora imibonano mpuzabitsina mbere yo gushaka”.

Musenyeri Stephen Kaziimba Mugalu yakomeje avuga ko iki gitekerezo yagikomoye kuri Bikira Mariya umubyeyi wa Yezu, abakirisitu bemera ko yasamye ku bw’igitangaza ari isugi.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIP Alex! BIMENYIMANA Alex wo muri Kaminuza y’u Rwanda ni umwe mu bapfiriye mu mpanuka y’imodoka yaguye mu mugezi i Gakenke

Mbabazi Shadia ‘Shaddy Boo’ ntacyo yijeje abakunzi Arsenal bishimiye ko yongeye kuyobora urutonde rwa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Bwongereza – Dore uko urutonde ruhagaze