in

« Musengere Dorcas na bagenzi be… » – Irene Murindahabi yasabye abafana ba Vestine na Dorcas gusengera Dorcas

Irene Murindahabi, umunyamakuru akaba n’umuyobozi wa MIE EMPIRE irebera inyungu z’abahanzi Vestine na Dorcas yasabye abafana ba Vestine na Dorcas gusengera Dorcas na bagenzi ba bafite ibizamini bya leta kuri uyu munsi. Ni mu gihe kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022, abanyeshuri basoza ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (tronc commun) bari butangire ibizamini bya leta.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram, Irene yashyize hanze ifoto ya Dorcas maze ayiherekesha amagambo agira ati « Musengere Dorcas Na bagenzi be bafite icyareta uyu munsi wishing you moo success My Daughter ». Ugenekereje mu Kinyarwanda bishatse kuvuga ngo « Musengere Dorcas na bagenzi be bafite icyareta uyu munsi nkwifurije amahirwe masa Mukobwa wanjye ».

Dorcas aratangira ikizamini cya leta gisoza ikiciro rusange (tronc commun) uyu munsi

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kapiteni wa Rayon Sports yamaze kumvikana n’indi kipe ikomeye yo hanze y’u Rwanda

Breaking news: Mugiraneza Jean Baptiste Migi yabonye ikipe nshya iri muzikomeye mu Rwanda