Musare Pradise afatanyije na Kibasumba confiance bakoze mu nganzo bashyira hanze igisigo gifite inkuru yanyuze benshi
Musare Paradis ni umuhanzi ndetse akaba n’umusizi wabigize umwuga, ndetse iki gisigo yagifatanyije n’umukobwa Kibasumba confiance nawe wakomeje kugaragaza ubuhanga nyuma y’igisigo kitwa ‘Impanuro’ yakoranye na Rumaga umaze kuba ikimenyabose muri ubu buhanzi bushingiye ku muco.
Kuri ubu igisigo bashyize hanze kitwa ‘Keza’ ni Igisigo bavuga ko bagikoze bashimira umubyeyi wanyuze mu bihe bikomeye ariko agatsinda akarera abo yibarutse akanagumana ubwiza,ubugwaneza n’uburanga yahoranye, mu gisigo bashimangira ko bakoze iki gisigo bibanda ku mubyeyi wo mu gihe cya none ikaba ariyo mvano y’izina Keza ryitiriwe igisigo ryatoranyijwe mu mazina akunzwe kwitwa abana bo muri iki gihe cya none nka Teta,Kaliza, Gasaro, ineza n’ayandi.
Iki gisigo kuri ubu wagisanga kuri YouTube channel ye yitwa Musare na Rosine ndetse kiri ku mbuga zose zicuruza umuziki.