Mu karere ka musanze kuri uyu wa mbere 17,ukwakira,2022 umukobwa w’imyaka 18, yatawe muri yombi nyuma yo kumusangana amafaranga y’u Rwanda 1,544,000 bicyekwa ko yibye umukoresha we, aho yakoraga akazi ko mu rugo mu murenge wa Cyuve.bivugwa ko yafashwe nyuma y’uko umukoresha we ahamagaye avuga ko abuze amafaranga aho yari yayabitse ku mugoroba wo ku Cyumweru avuye ku kazi.
Habayeho ibikorwa byo gusaka aho uyu mukozi yararaga, biza kugaragara ko hari amafaranga yari yahishe mu mwenda wa matola araraho no mu isakoshi ye, yose hamwe angana na Miliyoni 1 n’ibihumbi 544 Frw ahita atabwa muri yombi.”
Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza kuri iki cyaha cy’ubujura mu gihe amafaranga yafatanywe yasubijwe nyirayo.
Itegeko rivuga ko uwuhamwe n’icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.