in ,

Rubavu! Umusore yakubise Umusaza ifuni ahita agagara gusa na we ibyamubayeho byatumye abaturage bari bariye karungu biruhutsa

Umusore yakubise Umusaza ifuni ahita agagara gusa na we ibyamubayeho byatumye abaturage bari bariye karungu biruhutsa.

Umusore bivugwa ko yavukaga mu karere ka Nyabihu uri mu kigero cy’imyaka 26 yishe umusaza barindanaga insina.

Nyuma yo kwica uwo musaza na we yahise araswa arapfa ubwo yashakaga kurwanya inzego zishinzwe umutekano.

Ibi byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Rubavu, akagari ka Murambi, ho mu mudugudu wa Bushengo, mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 rishyira kuwa 26 kamena 2023.

Nyirahakizimana Agnes, wo mu muryango wa nyakwigendera wapfuye yishwe akubiswe ifuni mu mutwe avuga ko bikekwa bapfuye igitoki cyari cyibwe mu rutoki rw’uwitwa Kayibanda barindiraga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Harerimana E. Blaise yahamije aya makuru asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe.

 

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Indi nkuru y’inshamugongo! Wa muntu warokotse mu mpanuka yahitanye Pastor Theogene Inzahuke, yitabye Imana aguye mu bitaro

Ngoma: Yiyahuranye n’umwana we w’igitambambuga kubera gufuhira umugore we