in

Musanze! Umugore yisanze mu maboko atari aye nyuma yo kubyara umwana akaza kuvuga ko yahise aribwa n’imbeba zo mu nzu

Umugore wo mu kagali ka Buruba mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze aravugwaho kwihekura.

Yavuzeho ibi nyuma yo kubyara umwana akaza kuburirwa irengero.

Abaturanyi b’uyu mugore bavuga ko yabyaye umwana kuwa 27 Kanama 2023 mu ijoro ahagana saa saba, ngo muma saa munani z’ijoro akajya kwa muganga umwana amusize murugo, akaba yemeza ko yagarutse akamubura bityo imbeba zishobora kuba zamuriye.

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru Jean Bosco Mwiseneza, yabwiye Kigali Today ko uwo mugore yamaze kugezwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Cyuve aho akurikiranweho icyaha cyo kwihekura.

SP Mwiseneza yavuze ko uyu mugore asanzwe abana n’umugabo we mu buryo butemewe n’amategeko.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ni ukuva mu bwiza ujya mu bundi! Visit Rwanda yashoye amafaranga mu ikipe ikomeye cyane ku mugabane w’i Burayi nyuma ya Arsenal na PSG

The Ben yakojeje ibaba muri wino ubundi yandikira se uherutse gutabaruka ubutumwa bukomeje gukora abatari bake ku mutima