in

Musanze: Umugore yagerageje kwiyahura nyuma yo kureba aho yabitse udufaranga twe agasanga harera dee

Musanze: Umugore yagerageje kwiyahura nyuma yo kureba aho yabitse udufaranga twe agasanga harera dee

Umugore w’imyaka 26 wo mu Kagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rwaza Akarere ka Musanze, yagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri ari muri koma, nyuma yo kunywa umuti batera mu myaka witwa Rocket, ubwo yakekaga ko gukeka ko umugabo we yamwibye amafaranga.

Amakuru ahari akomeza avuga ko uyu mugore mbere yo kwiyahura yari amaze kubura amafaranga ye ubundi agahita anywa uwo muti witwa Rocket.

Gusa n’ubwo byagenze gutya nta kimenyetso gihari cyemeza ko uyu mugabo we yaba ari we wibye aya mafaranga.

Gusa nawe yaje mu mubare wabakekwa kuko ubwo yahamagarwaga abwirwa ko umugore we yaba yiyahuye yaje afite agasamusamu kinzoga gusa icyo ntago cyari ikimenyetso gifatika cyatuma ashinjwa iki cyaha cyubujura.

N’ubwo uyu mugore yajyanywe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri ameze nkuwaguye muri koma ubu amakuru ahari aravuga ko ari kuzanzamuka nyuma yo kwitabwaho n’abaganga.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Lionel Messi mu mazi abira

Nyamasheke: Umwalimu yishwe ajanjaguwe agahanga nyuma yo kugura icupa ry’urwagwa akima umuturanyi we wari waje gutega imireko