Amazi y’Imvura yaraye igwa mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze cyane cyane mu bice byegereye ibirunga yahitanye umwana w’imyaka 15 inangiza inzu 11 n’imyaka y’abaturage.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023.
Iyi mvura yaguye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko iyi mvura yaguye mu bice bitandukanye by’akarere ka Musanze cyane cyane ibyegereye ibirunga.
Yavuze ko umwana w’imyaka 15 wo mu Murenge wa Nyange ariwe wahitanywe n’iyi mvura akubiswe n’inkuba ndetse hari n’imbogo yapfuye yagaragaye mu murenge wa Muhoza yazanywe n’ayo mazi yaturukaga mu birunga.
Yakomeje avuga ko hari inzu 11 zo mu Murenge wa Gacaca zinjiwemo n’amazi ndetse imwe muri zo yasenyutseAti “Hari n’imyaka y’ibishyimbo bishinze mu mazi ariko byari byeze ku buryo byo bazabisarura kuko bahinga bashingirira.”
Yongeyeho ko hakomeje gukusanywa amakuru y’ibyangijwe n’iyi mvura.