in

Musanze FC ibyungukiyemo: APR FC irase penaliti ku munota wa nyuma bituma itaha iririmba urwibonye

Musanze FC ibyungukiyemo: APR FC irase penaliti ku munota wa nyuma bituma itaha iririmba urwibonye.

Ikipe ya APR FC inaniwe gutsinda ikipe ya AS Kigali mu mukino yari ifite amahirwe menshi yo gutsinda ariko bikarangira iyatereye inyoni dore ko ariyo yabanje igitego ku munota wa 6 w’umukino mu gihe cyaje kwishyurwa na Ishimwe Fitson ku munota wa 55 kuri penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Younus Nshimiyimana.

Nshuti Innocent uherutse gutsindira Amavubi arase penaliti umukino ugiye kurangira bitumye APR FC itarara ku mwanya wa mbere ahubwo bihesheje Musanze gukomeza kuyobora shampiyona y’u Rwanda ndetse iramutse itsinze Gasogi United yahita irusha APR FC amanota 4.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nirukaga inyuma y’abaganga nduka amaraso aca hejuru no hasi” Wa mugabo udodera inkweto iruhande rwa CHUK yasobanuye uburyo yahisanze

Nta miyaga yashyizemo: Police FC imaze imikino irenga 5 itsinda yafashe Amagaju FC iyibutsa ko aribwo akiva mu cyiciro cya kabiri