in

Musanze : Abaturage barembejwe n’igitera cyatorotse Pariki kirukankana abagore cyabona abagabo kigahunga ni ny’uma y’ibyo gikoreye umugore ubu akaba ari kwivuriza mu bitaro bikuru

Musanze : Abaturage barembejwe n’igitera cyatorotse Pariki kirukankana abagore cyabona abagabo kigahunga ni ny’uma y’ibyo gikoreye umugore ubu akaba ari kwivuriza mu bitaro bikuru,

Iki gitera cyatangiye kugaragara muri ako karere tariki 05 Kamena 2023, cyane cyane mu mirenge ya Muhoza, Kinigi na Musanze, aho ngo irimo guhura n’abagore ikabirukaho, yahura n’umugabo igahunga.

Hari umugore iyi nyamaswa yagerageje guhohotera ariko Imana ikinga ukuboko.

Yagize ati “Nkimara kugwa numvise ko ibyanjye birangiye, nibwo nahise mvuza induru nikoreye amaboko, kiraza gifata ayo maboko kirayakunja, hanyura umugabo wari ufite igare arisunika, ndamutabaza na we ubwoba buramurenga, uko yagakubitaga igare hasi yiruka, kigira ubwoba nacyo kiriruka”.

Uwo mugore Ikigo nderabuzima cya Kinigi bamuhaye ubutabazi bwihuse, ariko biba iby’ubusa ukuguru gukomeza kubyimba k’uko igihe yagihungaga yaravunitse ari nabwo yagannye ibitaro bya Ruhengeri, bakaba bamuhaye umunsi wo kumunyuza mu cyuma ngo harebwe icyakorwa.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yamuhaye ubuzima aho butari buri! Umusore akomeje gushimirwa ku isi hose nyuma yo gutora umwana muto akamurera wenyine nta mugore bisabye (AMAFOTO)

Amakuru agezweho: Hamenyekanye umukinnyi uzaba kapiteni ku mukino w’Amavubi na Mozambique