in

Musanze: Abana bagiye kwahira ubwatsi bisanga bari gukinira mu kiyaga cya Ruhondo byabaviriyemo no kurohama

Musanze: Abana bagiye kwahira ubwatsi bisanga bari gukinira mu kiyaga cya Ruhondo byabaviriyemo no kurohama.

Ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, mu Murenge wa Gacaca Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka 17 warohamye mu kiyaga cya Ruhondo’ ubwo yari kumwe n’abagenzi be babiri bo batabawe ari bazima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, Nsengimana Aimable, yabwiye Kigali Today ko abo bana barohamye ubwo bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ku nkombe z’ikiyaga, bahasanze ubwato bajya kugashya burabaroha.

Ati “Ni abana bari bagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo, bageze ku kiyaga bahasanga ubwato bajyamo, batangira kugashya bageze hagati ubwo bwari bumaze kwinjiramo amazi burarohama. Babiri barohowe ari bazima umwe bamuvanamo yamaze kwitaba Imana”.

Uwo muyobozi yagize ubutumwa ageza ku baturage, ati “Ikiyaga tugomba kucyirinda, ni byiza kuba tugifite ni umutungo kamere ariko nanone tugomba kucyirinda, abantu bagakora ibyo bagomba gukora ku nkengero zacyo ariko kwinjira mu kiyaga bifite ababishinzwe”.

Arongera ati “Ntabwo bucya mu gitondo ngo buri wese yumve ko agomba kujya koga, kuroba cyangwa kugashya, bifite ababishinzwe, abantu bumve ko kuba dufite kiriya kiyaga ari byiza, ariko gishobora kuduteza ibibazo mu gihe turangaye, yaba abakuru n’abatoya ni ngombwa ko twirinda kuvogera ibiyaga”.

Abo bana barohamye nyuma y’uko uwitwa Nibishaka Etienne wo mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera, na we yitabye Imana ku itariki 09 Nzeri 2023, arohamye muri icyo kiyaga cya Ruhondo.

Ni nyuma y’uko yasabye bagenzi be babiri bari kumwe ko bajya koga, ubwo bari bageze ku cyambu cya Ruta, abo bagenzi be batinya kujya mu mazi kubera ko batazi koga.

Nibishaka yahise yinjira mu kiyaga atangira koga, mu minota mike amanika ukuboko atabaza amazi ahita amutwara, abari aho bagerageje kumutabara baramubura na n’ubu aracyashakishwa.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burera: Umwana w’imyaka 3 yaguye mu cyobo cy’amazi apfiramo

Imibare y’abantu bakomeje gupfira mu mujyi Rayon Sports igiye kwerekezamo ikomeje kwiyongera