in

Burera: Umwana w’imyaka 3 yaguye mu cyobo cy’amazi apfiramo

Burera: Umwana w’imyaka 3 yaguye mu cyobo cy’amazi apfiramo.

Mu Kagari ka Gashanje, Umurenge wa Kivuye mu Karere ka Burera, haravugwa inkuru y’umwana w’imyaka itatu waguye mu cyobo gifata amazi y’imvura ahita apfa.

Byabaye saa mbiri z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 10 Nzeri 2023, aho uwo mwana yaguye muri icyo cyobo mu gihe yakinaga n’abandi bana.

Uwo mwana urerwa na Nyirakuru, akimara kugwa muri icyo cyobo, abana bari kumwe bakina bahise batabaza, abaturage bahageze basanga uwo mwana yamaze gupfa, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gashanje, Munyaneza Phocas, yabibwiye Kigali Today.

Yagize ati “Uwo mwana w’umukobwa w’imyaka itatu, ubwo yarimo akina n’abandi, hari icyobo gifata amazi umuturage yari yaracukuye hafi y’urugo, uwo mwana akigwamo. Abandi bana bakinaga bahise bajya gutabaza, abaturage bahageze basanga umwana yapfuye, batabaza inzego z’ubuyobozi zihageze umurambo ujyanwa mu bitaro bya Butaro gukorerwa isuzuma, ubu tugiye kumushyingura”.

Gitifu Munyaneza, yavuze icyo bagiye gukora mu rwego rwo kwirinda izo mpanuka, ati “Tugiye gukora inama dukangurire abaturage, ibyobo cyane cyane byegereye ingo babisibe, ariko tunakangurira abana kureka gukinira kure y’ingo z’iwabo mu kwirinda ibibazo byatera”.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Isaha amanota agomba gusohokeraho yamenyekanye

Musanze: Abana bagiye kwahira ubwatsi bisanga bari gukinira mu kiyaga cya Ruhondo byabaviriyemo no kurohama