Abagore bo mu Karere ka Musanze ngo badukanye amayeri adasanzwe barimo gukoresha biba abaturage.Aba bagore ngo bigira nk’aho batwite nyamara ari ibintu bibye bagapakira ku nda zabo.
Abaturage bo muri aka Karere bavuga ko ntawe ugisiga ihene n’andi matungo magufi hanze ngo ajye mu turimo, bitewe no kuba hari abagore baturuka mu Murenge wa Muhoza ahitwa ku Kabaya bakabiba.
Umwe mu bo aba bagore bacucuye yagize Ati “nabasize mu nzu iwanjye ngiye guhamagaza abaturage ngo baze mu nteko, naragarutse nsaga inzu bayitoboye banyura munsi y’idirishya. Abantu babirutseho barafata tubajyana mu nteko.”
Yakomeje avuga ko bafite amayeri yo kwambara ibintu mu nda kugira ngo abantu babone ko batwite.
Ati “Bafite amayeri ahambaye, hari umwe wagaragaraga nk’aho atwite, yisize amaraso ku maguru aranaremba ngo tumujyane ku bitaro. Ikiri kutubabaza n’ukuntu turi kubafata twabashyikiriza RIB twanatanze ikirego bagahita barekurwa.”
Abaturage bo muri uyu mudugudu bavuga ko iki kibazo giteye inkeke kuko bigoye gukeka ko aba bagore n’abakobwa bakora ubu bujura, kuko babikora ku manywa y’ihangu.
SRC: igihe